Abafite Ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zidakora neza mu mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga yo mu Karere ka Rulindo batahanye akanyamuneza ubwo basozaga amahugurwa, Akarere kabemereye kubafasha kongera gukora uko bikwiye, guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.
Muri ako Karere hari ECDs zigera kuri 86 zidakora neza. Abazihagarariye bari mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kongerera ubumenyi abarezi b’abana, yasojwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025.
Ni amahugurwa yateguwe na Ineza Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo aterwa inkunga na Book Aid International.
Uwimana Drocelle, wari uhagarariye Irerero ryitwa Ejoheza ryo mu Mudugudu wa Remera mu Kagali ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki yashimye ko nubwo amarerero yabo atakoraga batumiwe muri ayo mahugurwa ndetse bakaba bayaherewemo umwanzuro mwiza wo kuzahura imikorere bagahabwa n’ibitabo bazakoresha.
Ati “Icyo nishimiye ni uko bataduheje inyuma nkatwe Ingo zidakora neza bakaba baratuzanye ngo dutange ibyifuzo. Binshimishije ko aya mahugurwa adusigiye ngo Ingo zacu zongere zikore twebwe bitwa Ingo z’ababyeyi hari n’igihe amahugurwa atatugeragaho, ariko urabona ko tuyungukiyemo byinshi baduhaye n’ibitabo, tugiye gukora neza n’Akarere kadukurikirane.”
Mugenzi we, Hakizimfura Gaudiose ufite Irerero ryitwa Akarabo ryo mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagali ka Gasiza yavuze ko ababyeyi batasibaga kubabaza igihe bazongera gukorera.
Ati “Ryasaga nk’aho rigiye guhagarara burundu, ariko kubera batubwiye ko ku wa mbere tugomba kongera gutangira turagarura ba bana bahigaga twakire n’abandi. Hari abana bato bari barabuze aho biga.”
Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rulindo, Niyitegeka Philippe, yavuze ko izi ngo mbonezamikurire zigiye kuzahura imikorere bazakomeza kuzishyigikira zigahama.
Ati: “Hari izikora iminsi yose, ariko dufite na nkeya zasaga nk’aho zidakora iminsi yose. N’abazikoramo bahuguwe kugira ngo bongere bibutswe ko dufatanya gushyiramo imbaraga nazo zikongera zikajya ku murongo nk’izindi ECD kandi turakomeje kuzishyigikira kugira ngo zitere imbere.”
Yagarutse ku mpamvu basanze zatumye zidakora neza ndetse ashimangira ko bagiye kuziba hafi kuburyo n’ibindi bibazo byabangamira imikorere yazo bizajya bishakirwa umuti hakiri kare.
Ati “Impamvu zabaga zishingiye ku bushobozi buke bw’abaturage kugira ngo babone insimburamubyizi ariko twarimo tuganira buryo ki ababyeyi bakwishyira hamwe, bakajya begeranya ibintu buhoro buhoro n’icyo kibazo cy’uko basabwaga inyunganizi cyakoroha. Ni ugukomeza kubegera no kubafasha kureba ibindi bibazo byose bahura nabyo kugira ngo turebe ko ubwo buryo turimo tuganira bwatanga umusaruro.”
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Ineza Foundation, Niyonsaba Janvier yashimye ubufatanye bw’uwo muryango n’Akarere ka Rulindo, avuga ko batanze imfashanyigisho kugira ngo bafashe abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.
Ati “Twari twatumiye abarezi b’abana bato kuza guhugurwa, barahuguwe kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato ndetse banahugurwa ku gukoresha ibikoresho bishobora kubafasha gukangura ubwonko bw’umwana. Abaje guhugurwa batahanye ibitabo kugira ngo bashobore gufasha abana bakurikirana. Tuzakomeza kubaba hafi hari abantu bazadufasha b’abakoranabushake bari mu Mirenge dusanzwe dukorana.”
Umuryango Ineza Foundation watanze ibitabo bigera ku 5,500 kuri ECDs zitabiriye amahugurwa byatanzwe na Book Aid International, umuryango usanzwe ubatera inkunga y’ibitabo.
Mu Karere ka Rulindo habarurwa ECDs zigera kuri 836 kakaba kifuzwa ko zose zikora neza kugira ngo Politiki ya leta y’uko buri mwana ahabwa serivisi z’Imbonezamikurire y’abana bato yubahirizwe.








