Turasabwa guharanira ko umuryango uba ishingiro ry’Ubukristu nyabwo n’igicumbi cy’uburere bwiza-MINUBUMWE yasohoye ubutumwa bugenewe abemeramana

Amakuru Iyobokamana

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasohoye ubutumwa bugomba gusomerwa abemeramana mu madini n’amatorero basengeramo, hagamijwe kwibukiranya ibyiza byo kubaka umuryango mwiza.

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yateguye igaruka ku mirongo itandukanye yo muri Bibiliya no mu Itegeko Nshinga yose ivuga ku muryango no kurera neza, bugomba gutangwa mu ‘Kwezi kwahariwe Umuryango’.

Bwibutsa ko umuryango ari igicumbi cy’umuco, uburere n’intangiriro y’ubuzima, kandi ariho ha mbere hatorezwa indangagaciro na kirazira, abana bakavamo abantu nyabantu, n’Abanyarwanda babereye u Rwanda.

Ubwo butumwa bugaruka ku ngingo zitandukanye zituma abagize umuryango babana mu mahoro harimo no gusezerana imbere y’amategeko.

Buti “Iyo umusore n’umukobwa batangiriye urugendo rwabo imbere y’Imana n’imbere y’Ubuyobozi bwa Leta, bibongerera amahirwe yo kubana bakundanye, bubahana, buzuzanya muri byose, basohoza inshingano zabo uko bikwiye. Biba ari ibyishimo n’umugisha ku Gihugu no ku Itorero/Idini, kubera ko byombi bigizwe n’imiryango.”

MINUBUMWE yifashishije umurongo uri mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyefezi aho yasabaga abagabo n’abagore gukundana no kubahana, isaba abagize umuryango ko Ubukristu nyabwo bwagaragarira mu rugo.

Iti: “Nk’abayoboke b’Itorero/Idini, turasabwa guharanira ko Umuryango uba ishingiro ry’Ubukirisitu nyabwo, igicumbi cy’uburere bwiza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, isoko y’umutekano wa Roho n’Umubiri mu ngo, mu baturanyi, no mu Miryango tubarizwamo ishingiye ku Idini/Itorero.”

Ni ubutumwa kandi bukebura abagize umuryango ku myitwarire idahwitse ijya yumvikana hamwe na hamwe irimo kutagira isuku, kutita ku burere bw’abana n’amakimbirane yo mu Ngo.

Iyo myitwarire irimo “Kwiyandarika, kugira umwanda, kutita ku muryango, kutarera neza abo wabyaye, kutubaha abandi, kwandagaza abandi, gusebanya, ubusinzi, kwiyemera, kwitinya, kwisuzugura, kumva ko ntacyo ushoboye, gucurana, kugira ubusambo, kuba intagondwa, kugira uburakari bukabije, kugira urwikekwe, kwivumbura, kugira ubugome, intonganya, kutagira urukundo n’impuhwe, kugira ivangura, itonesha, ihohotera n’ikandamiza, gusumbanya abana kugira ivangura mu bana, kumva amabwire, gucana inyuma kw’abashakanye, n’ibindi.”

Abagize amadini n’amatorero kandi bibutswa ko Iyo mu muryango habuze urukundo, amahoro, ituze, ubusabane, ubufatanye, ubupfura, kubahana, koroherana, kuzuzanya n’uburere bufite ireme, ibyakorwa byose byaba ari ukubakira ku musenyi.

Ubutumwa buti: “Niyo mpamvu, mu bufatanye busanzwe buturanga twese, dukwiriye gufatanya tukajya dusura no guherekezanya ubushishozi ingo tuzigira inama, dushyira imbaraga ku burere bw’abana n’urubyiruko, tukabatoza kubaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bagakomera ku busugi n’ubumanzi nk’abitegura gushinga ingo nziza mu bihe bizaza, mbese bakirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.”

“Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurikizeho gusingiza So uri mu ijuru”.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene

Photo: MINUBUMWE/Instagram

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *