Ejobundi mu Karuhuko ka saa Sita, twari duteraniye aho dufatira ifunguro ku kazi. Muri icyo cyumba hari higanjemo ababyeyi b’abagore n’ab’abagabo. Uko abantu bafata ifunguro baganira, ikiganiro cyaje kugera ku buryo abakozi bo mu rugo bagenda batunguranye, maze umu-Papa umwe aradusetsa turatembagara.
Abantu bose babanje kumva ari nka filimi yarebye akaba arimo kuyibara ngo aryoshye ikiganiro ariko aratsemba ararahira ati “byambayeho nasigaranye umwana w’uruhinja rw’amezi 9 birancanga njya kuri google ndabaza. Bakajya bambwira ngo ibyo ushaka ntibibashije kuboneka, bakambwira ibyo ngerageza ngo nanditse nabi”.
Byatangiye bite? Mugitondo cya kare, mu masaha mama w’umwana asanzwe yiteguraho kujya ku kazi, yarabyutse asanga umukozi yazinze ibye byose, mu ijwi rituje abwira Nyirabuja ati: “Nari nabategereje ngo mbabwire ko ngiye”.
Uwo mubyeyi yakubiswe n’inkuba, umujagararo uratangira. Ntacyo umukozi yari yateguye nkuko bisanzwe kuko yajyaga abyuka kare akagira ibyo ategura kugira ngo Nyirabuja adakererwa akazi.
Ubwo murabyumva yari agiye kujya mu byo gushyushya amazi, koza umwana no kumutegurira ibyo amusigira, na we akitegura akajya ku kazi.
Ibyo kugenda na bus ya mbere byo ntibyari bigishobotse kandi ariyo imugereza ku kazi igihe. Yari amaze iminsi yiyemeje kujya azinduka nyuma yuko umukoresha we amutonganyije ko asigaye akererwa.
Umubyeyi yabuze icyo arenzaho aramubwira ati: “Ese nibura iyo urara ubimbwiye! Ko ntakibazo twari dufitanye, nkaba nkuhemba neza kuki untunguye gutya?” undi ntiyagira icyo amusubiza. Umukozi yarasohotse arigendera dore ko yari yaraye ahembwe.
Mu minota mike umugabo yaratashye [Uwo munsi yari yakoze Ijoro] asanga umugore arakubita hirya hino, n’umuto wagombaga kujya mu Ishuri ry’Incuke baturanye ataritegura.
Ati “Nahise mbona ko hari icyabaye kidasanzwe kuko ubundi iyo nabaga naraye izamu nageraga mu rugo yamaze kwitegura ninjira asohoka ajya ku kazi. Yahise ambwira uko byagenze, ariko ntakindi nagombaga gukora nahise mubwira nti wowe karabya uwo mwana (uruhinja) nawe witegure ugende ibindi ndabyitaho.”
Umu-Papa yihutiye gutegura no kugeza ku ishuri ry’incuke wa mwana mukuru ubundi agaruka yihuse kugira ngo umugore we abone uko agenda.
Yaje undi amaze gutunganya ibyo asigira umwana ajya gukaraba. Kubera ko umwana yari amukumbuye icyo gihe mama we arimo kwitegura yewe no gusohoka mu rugo ntakibzo umwana yari afite yari yiturije bakina.
Ibyo byishimo byarakomeje hagati y’umwana na Se ariko uko amasaha yicuma bikagenda bihinduka! Ubundi umuntu ubana kenshi n’umwana aba ashobora kugira ibimenyetso abona bimwereke ko umwana akeneye ikintu runaka nko kwituma, kwihagarika, gusinzira n’ibindi.
Gusa ibyo byose umu-Papa ntabyo yari azi bikarangira umwana abikoreye mu byo yambaye. Ibyo ntacyo byari bitwaye kuko umwana ‘wawe ntiyabishya inkonda’. Reka noneho bizagere mu gihe cyo gusinzira.
Ati: “Sinzi amayeri nyina cyangwa umukozi bakoresha ariko njye byaranze burundu. Umwana yanze gusinzira Pe! Inzu ndayizenguruka, ibyumba byose no mu mbuga hose ariko wapi arakomeza ararira. Kumuheka byarananiye umwana w’amezi 9 si wawundi washyira ku buriri ngo wicare ajye mu mugongo.”
Ibintu bimaze kumucanga, yafashe telefone yandikamo ngo ‘Ni gute nahoza umwana ntamuhaye Ibere?’ gusa ngo google ntagisubizo yamuhaye. Yumvaga icyo umwana yabuze ari ibere.
Ati “Narabyanditse nshyiraho n’akabazo! ariko ntibampe igisubizo ahubwo bakambwira kugerageza indi myandikire.”
Abantu bose mu Cyumba bari basetse amarira yabazenze mu maso kubera uburyo uwo mugabo utuje yavugaga iyo nkuru buri wese akayishushanya uko byagenze nk’aho birimo kuba. Buri wese ariko yari anategereje kumva uko umwana yaje guhora.
Burya kugira umuturanyi mwiza ntako bisa! Umubyeyi w’umuturanyi yakomeje kumva umwana arira aza kureba icyabaye.
Ati: “Yaraje aramuheka. Umva yamuhetse nk’iminota 10 nayo ubanza itagezeho ubundi ahita asinzira turamuryamisha. Ariko wumve ngo uwo munsi sinawibagirwa.”
Itetero Mobile App na AI izajya isubiza ibibazo byerekeye abana
Ku wa 4 Nzeri 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’abandi bafatanyabikorwa batangije Porogaramu yitwa ’ Itetero Mobile App’.
Ni application buri wese ashobora gutunga muri smartphone ye ikamuha amakuru amufasha kurera neza.
Icyo gihe umukozi wa UNICEF, Muvunyi Leonce yavuze ko hari kimwe mu bice bigize iyo App kiri kunozwa kuburyo umuntu azajya ayibaza ikibazo ashaka ikamusubiza amakuru yizewe.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere ni amakuru kubera ko wagize aho uyakura. Natwe nk’Itetero ntabwo twasigaye. [•••] uyu munsi dufite Itetero Mobile App ije yiyongera ku miyoboro itetero risanzwe rinyuramo. Hari igice cya AI ni igice turi kwigisha gusubiza cyangwa se gutanga ibisubizo birebana n’amakuru yo kurera no kwita ku mwana.
Twirinze ko hazabamo amakuru atagenzuwe neza, turi kubinoza neza kuburyo nko mu mezi abiri cyangwa atatu icyo gice kizaba cyanoze neza kuburyo kukibaza icyo ushaka cyose ku bijyanye no kwita no kurengera umwana kikagusubiza amakuru yizewe.”
Kuri ubu Muvunyi yabwiye IJAMBORYUMWANA ko imirimo yo gutunganya icyo gice cya AI irimbanyije.
Ati: “Turacyari kubikoraho imirimo irarimbanyije.”
Ibiganiro n’Amakuru biri muri Itetero Mobile App biteguye ahanini hagendewe ku bikenewe mu kurera no kurengera umwana mu muryango Nyarwanda.
Iyi application ikomoka ku Kiganiro Itetero cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, UNICEF na NCDA, kibumbatiye ubutumwa bw’ingenzi bugenewe ababyeyi n’abana hagamijwe ubufatanye mu gutanga uburere buboneye.
