Rutsiro: Umwana w’imyaka irindwi yaguye mu mugezi arapfa

Amakuru Ubuzima

Habuhazi w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Rutsiro yaguye mu mugezi witwa Nkebukande arapfa.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa mbere, tariki 13 Ukwakira 2025 ku isaha ya 15h00’, mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Mberi ho mu Mudugudu wa Gashihe.

Uyu mugezi wa Nkebukande yaguyemo utandukanya Gashihe na Bungwe mu gace kitwa Rugarama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules mu kiganiro n’ijamboryumwana yahamije aya makuru.

Ati “Ababyeyi bamusize mu rugo ari kumwe na mukuru we w’imyaka 11, bagera kuri uriya mugezi yaguyemo barimo gutashya inkwi mu gashyamba kari hafi yawo, mugezi mukuru we yabonye aguyemo ahita ajya gutabaza ariko kubw’amahirwe make avanwamo yashizemo umwuka.”

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango uyu mwana akomokamo.

Umurambo wa Habuhazi wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *