Ibyishimo byatashye mu bana bari bategereje ababyeyi n’imiryango itandukanye, ubwo Israel yarekuraga imfungwa za Palestine nyuma y’uko Hamas na yo irekuye abanya-Israel 20 mu bo yari yarashimuse.
Mu masaha ya saa sita nibwo, imodoka ebyiri za ‘bus’ zitwaye imfungwa z’Abanye-Palestine barekuwe na Israel zageze i Ramallah muri West Bank aho abatari bake bari bategereje kureba abo Israel irekura.
Ni intangiriro yo kurekura abandi barenga 1,000 Israel yari ifunze.
Aho humvikanye urusaku rw’abantu benshi bishimye bagizwe n’imiryango yari itegereje abantu bayo bafungiye muri Israel, nk’uko BBC yabitangaje.
Ababyeyi bahoberanye n’abana babo n’abo mu miryango yabo barekuwe, abandi barabaterura babashyira ku ntugu mu kwishimira irekurwa kwabo.
Benshi mu barekuwe na Israel uyu munsi bari barakatiwe gufungwa burundu nyuma y’uko inkiko zo muri Israel zibahamije ibyaha birimo ubwicanyi.
Benshi muri bo bagaragaraga nk’abashegeshwe n’ubuzima bubi abandi bafite ibikomere kuburyo no gutambuka byabagoraga. Biraboneka ko imiryango yabo ihangayikishijwe n’uburyo bamerewe.
Abareku we bagomba kubanza kujyanwa ku bitaro bya Nasser muri Khan Tunis kugura ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.


