MIGEPROF yibukije ko guteza imbere umwana w’umukobwa bitadindiza umuhungu

Amakuru Ubuzima

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille yibukije Abanyarwanda by’umwihariko ab’igitsina gabo gushyigikira bashiki babo kuko igiteje imbere umwana w’umukobwa kidasubiza inyuma uw’umuhungu.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 11 Ukwakira 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihizwa buri mwaka.

Batamuriza yibukije ko umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana kandi umwana w’umukobwa na we agomba kwitabwaho nk’abandi.

Yibukije ko umukobwa aba umubyeyi w’ejo hazaza iyo yafashwe neza, akitabwaho kimwe na musaza we, igihugu kiba gifite ejo hazaza heza hafite abazarera abandi mu buryo bukwiriye.

Yasabye ababyeyi kwita ku bana bose mu buryo bumwe, kuko bose baba bafite icyo bazageza ku muryango, abana bagahabwa umwanya bakaganirizwa kugira ngo imbogamizi bahura na zo zikemurwe mu maguru mashya.

Ati “Abana b’abahungu cyangwa abagabo muri rusange, turabibutsa ko umwana w’umukobwa akeneye gushyigikirwa na musaza we kandi igiteje imbere umwana w’umukobwa ntabwo gisubiza inyuma umwana w’umuhungu.”

Uyu mwaka kuzirikana umwana w’umukobwa byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi umukobwa, ndi uw’agaciro.”

Ni insanganyamatsiko yatoranyije hashingiwe ku myumvire yakunze kuranga abagize umuryango aho umuntu abyara abakobwa gusa, akumva ko atarabyara, bishingiye k’uko kubyara umukobwa byafatwaga nk’ikibazo aho kuba igisubizo.

Icyakora Batamuriza yavuze ko ubu imyumvire imaze guhinduka, kuko ubu umwana wese afatwa nk’abandi, yerekana ko umwana w’umukobwa na we afite agaciro haba mu muryango ndetse no muri sosiyete.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe haba mu burezi budaheza kuri bose yaba abakobwa, abahungu, n’abafite ubumuga, akagaragaza ko imbaraga rwashyizemo n’umusaruro uyu munsi rubona bingana.

Ikindi hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ihohoterwa rikorerwa umwana iryo ari ryo ryose kabone n’iyo ryaba rikozwe n’umubyeyi we.

Ati “Twajyaga twumva ababyeyi bavuga ngo ‘ndamwica, ndamucuruza, ndamukorera icyo nshaka ni njye wamwibyariye’. Ntabwo iyo mvugo igihari. Umwana si uw’umuryango gusa ni uwacu twese ni uw’igihugu.”

Ku mwana w’umukobwa by’umwihariko yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zimuteza imbere, nko kumushimira igihe yatsinze, agaruka by’umwihariko kuri gahunda y’Inkubito z’Icyeza yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni gahunda yatangijwe mu 2005. Mu 2024 byatangajwe ko yari imaze guhemba abakobwa 6681 bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’igisoza amashuri yisumbuye, ibiha ishyaka n’abandi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *