Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku wa 7 Ukwakira mu masaha ya nyuma ya saa Sita, yasambuye ibyumba bibiri by’amashuri, ububiko bw’ibiribwa, n’Igikoni by’ikigo cy’amashuri cya G.S Kiyonza giherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Umuyobozi w’iryo shuri, Nzariturande Evariste, yabwiye intyoza.com ko mbere y’uko imvura igwa habanje Umuyaga mwishi cyane ari na wo wasambuye ibyumba bibiri by’abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n’ububiko bw’ibiribwa.
Ku bw’amahirwe ariko, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by’ishuri hakiri kare.
Yagize ati: “ Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw’amahirwe nta wahuye n’ibati cyangwa se ngo hagire uhura n’ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka”.
Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by’amashuri n’Igikoni byasakambuwe n’Umuyaga ndetse n’Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.
