RFI yateguje kwihutisha ubutabera buhabwa abangavu batewe inda

Amakuru Ubutabera Ubuzima Uncategorized

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFI cyateguje ko guhera muri Mutarama umwaka utaha kizatangira gupima uturemangingo ndangasano (ADN) ku mugore umaze ibyumweru 6-8 asamye bikazafasha kwihutisha ubutabera buhabwa abangavu baterwa inda.

Ni icyemezo cyasamiwe hejuru n’abatari bake biganjemo abaharanira uburenganzira bw’umwana ndetse cyitezweho kuzahindura cyane ibijyanye n’ubutabera buhabwa abangavu baterwa inda.

Muri iki gikorwa hazajya hapimwa amaraso y’utwite, hafatwe n’amatembabuzi yo mu kanwa k’umugabo ucyekwa kuba Se w’umwana.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yavuze ko nta ngaruka ifatwa ry’ibipimo rizagira ku mugore utwite cyangwa umwana uri mu nda.

Yagize ati: “Nta ngaruka bizagira ku mubyeyi cyangwa ku mwana uri mu nda. Ibi bizafasha gutuma ukekwa ahamwa n’icyaha cyangwa agirwa umwere hakiri kare, bityo byihutishe ubutabera mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gusambanya abana.”

Nubwo ari uburyo bugamije kwihutisha ubutabera binyuze mu kumenya niba ukekwaho gutera inda ari we Se w’Umwana koko, RFI itangaza ko n’abashaka kubimenya ku bushake batazahezwa.

Dr. Karangwa avuga ko nkuko bisanzwe igihe byasabwe n’ubutabera ikiguzi kizajya cyishyurwa na leta binyuze mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ariko ku bagiye gupimisha ku bushake bizajya biyishyurira ku biciro bitaratangazwa.

Ati: “Guverinoma y’U Rwanda izishingira ikiguzi cy’ibyakozwe bisabwe n’ubutabera binyuze muri RIB naho abashaka gupimwa ku bushake baziyishyurira ariko ibijyanye n’ibiciro ntibiratangazwa.”

Ubusanzwe iyo umwana asambanyijwe bikamuviramo gutwita, hategerezwaga ko azabyara hagapimwa ADN hagendewe ku bipimo by’umwana wavutse n’ukekwaho kuba Se.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *