29% by’abana biga mu mashuri abanza bayasibiramo

Amakuru Uburezi

Magingo aya 29% by’abiga mu mashuri abanza mu Rwanda bayasibiramo hakiyongeraho abarenga ibihumbi 350 by’abashya binjira mu mashuri buri mwaka bituma ibyumba by’amashuri biba bike, n’abarimu bakaba bake.

Mu 2021/22 hari ibyumba by’amashuri 77.629 byigirwagamo bigera mu mwaka w’amashuri wa 2023/24 bigeze kuri 86.780. Impuzandengo y’abanyeshuri bicara mu cyumba cy’amashuri ni 52, mu gihe ibwiriza rya Minisitiri w’Uburezi rivuga ko mu ishuri hadakwiriye kwicara abanyeshuri barenze 46.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37 bishya bizatwara arenga miliyari 680 Frw, mu gihe ibyumba by’amashuri bizavugururwa birenga ibihumbi 12.

Umwaka wa 2024 wasize mu Rwanda havutse abana barenga ibihumbi 417, bivuze ko buri munsi havukaga abana 1.142.

Imibare igaragaza ko buri mwaka amashuri mu Rwanda yakira abanyeshuri bashya babarirwa mu bihumbi 500, barimo abagejeje igihe cyo gutangira n’abarengeje igihe batatangiriye igihe.

Nk’urugero mu 2022/23 abanyeshuri bigaga mu mashuri y’inshuke bavuye kuri 540.998 bagera kuri 605.229 mu 2023/24. Abiga mu mashuri abanza bavuye ku barenga miliyoni 2,8 barenga miliyoni 3 mu 2023/2024.

Abanyeshuri binjira mu mashuri abanza bari hagati y’imyaka 6 na 11 bageze kuri 148,2% mu 2023/2024 bavuye ku 141% mu mwaka wari wabanje.

Inyandiko ikubiyemo igenabikorwa ry’imyaka itanu yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (ESSP 2024-2029) igaragaza ko hakenewe kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37.463 bigenewe abo mu mashuri y’inshuke, n’abanza gusa.

Mu nama y’Uburezi y’Intara y’amajyaruguru, yateranye muri Gicurasi 2,025 yagaragaje ko hakiri icyuho ku byumba by’amashuri bidahagije aho habarurwa ibigera ku 3,163 bibura, ibigera kuri 2,714 bishaje mu gihe intebe 38,991arizo zikenewe ndetse habarurwaga abarimu ni abayobozi b’ibigo by’amashuri Babura 236.

Iyi nama y’Uburezi kandi yagaragaje ko mu ntara hose abana bo mu mashuri abanza bagera ku 5,907 bari barataye ishuri.

Ni mu gihe mu mpera z’icyumweru dusoje, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangarije Ijamboryumwana ko bageze ku gipimo cya 98.9% ku kugarura abana ku ishuri bari bararivuyemo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *