Nta hantu mu Kigo cy’Ishuri hakwiye kuba hateye Pasiparumu-Meya Sindayiheba Phanuel

Amakuru Uburezi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yasabye Ibigo by’amashuri bifite ubusitani bwa Pasiparumu kubusimbuza imirima y’imboga mu rwego rwo kunganira no kunoza gahunda yo kubagurira abana ku mashuri.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 ubwo mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rusizi habaga umuganda udasanzwe wo gutera imboga, no kunoza isuku.

Indyo yuzuye kandi iteguranwe isuku ni inkingi ya mwamba mu kwimakaza imirire myiza no kurwanya igwingira mu bana, mu Ngo no mu bigo by’amashuri.

Muri uwo muganda, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, yibukije abayobozi b’Ibigo by’Amashuri kubyaza umusaruro ubutaka buhari, ubusitani bwa Pasiparumu bukunze kuba mu bigo bugasimbuzwa imboga ziribwa.

Yagize ati “Turasaba abayobozi b’Ibigo gufata neza umutungo kamere dufite w’ubutaka babubyaza umusaruro, uyu munsi nta hantu mu kigo cy’ishuri hakwiye kuba hateye Pasiparumu, aho ziri hakwiye guhingwa hagaterwa imboga, hakazitirwa ibiti by’umutako kugira ngo dukomeze kugira ubuhehere mu bigo by’amashuri.”

Uyu muyobozi yasabye buri wese kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri nkuko Ikinyamakuru Umuseke cyabyanditse.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko umuganda nk’uyu uzajya uba buri Gihembwe.

Abakurikiranira hafi imibereho y’abana bemeza ko umwana ashobora kugirira ikibazo cy’imirire mibi ku ishuri igihe yaba ariye indyo ituzuye cyangwa idateguranwe isuku.

Byitezwe ko igihe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yaba ikozwe neza nk’uko iteguye, yakemura ibyo bibazo by’imirire, igafasha abana kwiga neza ndetse bikarinda benshi guta ishuri.

Mu karere ka Rusizi habarurwa ibigo by’amashuri 174.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *