Iburengerazuba: Imiryango 91 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe mu ‘Cyumweru cyahariwe Umuryango’, burimo kuganiriza imiryango yabanaga mu makimbirane no kwigisha iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bisize imiryango 91 isezeranye imbere y’amategeko indi 325 ivuye mu makimbirane.

Ni umusaruro wavuye mu bikorwa by’icyo Cyumweru cyahariwe umuryango cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana ConsolĂ©e, yashimiye imiryango yafashe icyemezo yo gusezerana imbere y’amategeko, asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, no kwegera imiryango ibanye mu makimbirane akayifasha kuyavamo.

Ati “Ni amahirwe ko ubu mwemewe imbere y’amategeko. Iyo umugabo n’umugore baba badasezeranye nta cyizere baba bafitanye hagati yabo niho ujya kumva ukumva imiryango irasenyutse kandi umugore nta kimurengera afite”.

Ingaruka z’amakimbirane yo mu muryango zigera kuri buri wese, cyane cyane abana bakabura kirera kugeza ubwo hari abata imiryango yabo bakajya mu mihanda.

Minisitiri Uwimana, yasabye abagize umuryango kurushaho kurerera u Rwanda no kuba intangarugero bereka abana urugero rwiza kuko ari bo bigiraho byinshi kurusha ibyo bakura ahandi.

Abasezeranye imbere y’amategeko barimo abamaze imyaka irenga 30 babana. Nyirandayambaje Enatha umaze 35 yavuze ko ari icyemezo bafashe n’umugabo we nyuma yo kuganirizwa n’Inshuti z’Umuryango.

Nyuma yo gusezerana ngo bagiye gutahiriza umugozi umwe mu kubaka urugo rwabo mu bwizerane n’umutuzo bisesuye.

Ati “Inshuti z’umuryango mu minsi ishize zaraje ziratuganiriza, tubona ko ibyo turimo bidakwiye dufata icyemezo cyo gusezerana uyu munsi. Iyo mumaze gusezerana imbere y’amategeko musigara mutahiriza umugozi umwe”.

Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurinda abana guta amashuri, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha no guseseranya imiryango yabanaga itarasezeranye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *