Umukecuru uzwi nk’umunyamasengesho, yishe umwana w’imyaka 4 amukubise isuka mu mutwe inshuro zirenga eshatu maze avuga ko ari umurimo wamutumye kwica.
Byabaye ku Cyumweru taliki 28 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gakurazo, mu Kagali ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Urupfu rw’uyu mwana witwa Cyusa Alphonse rwamenyekanye ubwo Se Karabayinga Bugesera yari avuye kugemurira umugore we kwa muganga ageze mu rugo asanganizwa iyo nkuru y’akababaro.
Amakuru avuga ko ukekwaho kwica uyu mwana ari umukecuru witwa Nyiransengiyumva Bertilde bari baturanye urugo ku rundi, wamukubise isuka mu misaha yombi ndetse no ku gice cy’ubwonko mu mutwe.
Icyabereye benshi amayobera, abandi kikabatera intimba ni uko uwo mukecuru wari umaze iminsi arembeye mu nzu, yavuze ko yabitegetswe n’Imana, abandi akababwira ko ari umurimo wamutumye kwica.
Abatanze amakuru bavuze ko yivugiye ko kwica uwo mwana yabitegetswe n’imbaraga zidasanzwe zituruka ku masengesho ngo zamubwiye ko kumwica araba akoreye ijuru.
Uyu ngo yari umunyamasengesho uhanurira abandi dore ko yari afite n’icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo.
Se w’umwana, Karabayinga Bugesera yavuze ko yasanze umwana yashizemo umwuka, nubwo begerageje kumujyana kwa muganga.
Ati “Kari kamenyereye kuza kakaryama kagasinzira kavuye kwiga. Ubwo bakomeje gukina hano karasinzira gasinzirira munsi y’igikoni akandi kakicara Iruhande. Ubwo uwo mugore aza abaza uwo mwana mukuru ngo ‘ese Nyoko yagiye he?’ afite isuka asanga gasinziriye agakubita ifuni haturuka umugore Witwa Gaudence Nyirambeba ni we wamubonye aravuga ngo aka kana ndakarangije ka Camarade. Ubu ndakarangije pe ahanagura isuka n’amaraso n’ibyatsi biri hariya by’urubingo.”
Abari aho ngo babujije uwo mubyeyi kwihorera, bagerageza gukora ubutabazi ariko bageze kwa muganga bababwira ko byarangiye.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakurazo, Nkurunziza Emmanuel yavuze ko we yivugiye ko ari shitani yamutumye kwica kandi yari afite imyitwarire idasanzwe
Ati ” Naramubajije ngo ibi ukoze ni ibiki ati ‘Shitani antegetse kujya kwica. Tunamufata tuzamuka yari afite imbaraga nyinshi dukeka ko natwe mu nzira ashobora kuduhinduka akaba yatuvurunga.”
Umuyobozi w’umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yavuze ko uwo mukecuru yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe.
Ukekwaho gukora iryo bara afungiye kuri station ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Hazanakurikizwa inzira z’ubutabera zituma ukekwaho icyaha bimenyekana niba ntabibazo by’ubuzima bwo mu mutwe afite.
