Abagore batwite bisuzumisha hakiri kare bageze kuri 58%

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Cyiza François Regis, yavuze ko nyuma yo gushyira imashini za ‘Échographie’ mu bigo nderabuzima byose, byongereye umubare w’abagore batwite bisuzumisha mu gihembwe cya mbere, aho bageze kuri 58%. ‘Échographie’ ni imashini yifashishwa mu kureba imikorere y’ingingo z’imbere […]

Continue Reading

Umuholandi w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu ngimbi

Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu basiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye, akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi. Mouris Michiel wahagurutse kuri BK Arena saa cyenda n’iminota 49 n’amasegonda 30 ari mu ba nyuma, yegukanye umudali wa zahabu n’umwenda w’umukororombya arushije Umunyamerika Barry Ashlin […]

Continue Reading

World Vision irateganya kugeza amazi meza ku barenga miliyoni mu myaka itanu

Umuryango wa World Vision watangaje ko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo uteganya gushora miliyari 49 Frw mu mushinga wa WASH (Water, Sanitation and Hygiene) ugamije kugeza amazi meza , isuku n’isukura mu bice bitandukanye by’u Rwanda bikiri inyuma cyane kuri izo serivisi. Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV) buheruka gusohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR) […]

Continue Reading

Ibyago Imirire Mibi Igira Ku Bana

Iyo bavuga ko ‘umuntu ari ibyo yariye’ baba bavuga ukuri. Ibi birushaho kuba ukuri ku bana kuko iyo bagaburiwe neza batoha, bagakura neza, wabareba ukabona bateye ubwuzu. Ababuze ayo mahirwe bo ubona bababaje, barananutse, amagufa yaranamye. Iyo umwana ariye indyo ituzuye mu gihe kirekire, ubwonko bwe bukura nabi, bukagira ibyuho mu kwirema ku buryo ifoto […]

Continue Reading

#UCI: Isi yose n’iyonka bahanze amaso ibirori by’amagare i Kigali (AMAFOTO)

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukinirwa i Kigali. Ni amateka yanditswe n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu mutekano usesuye utuma buri wese akurikirana umukino. Hirya no hino Abaturarwanda bazi aho bazajya barebera uwo mukino ufite abafana batari bake mu Rwanda no mu mahanga. Urubyiruko, abana n’iyonka nabo ntibatanzwe cyane ko amashuri yatanze ikiruhuko muri iki gihe […]

Continue Reading

Uko Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Ibona Ibibazo By’Umuryango Nyarwanda

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu isaba inzego gufatanya ngo politiki y’uburenganzira bw’umwana yubahirinzwe binyuze no mu kureba uko ibibuhungabanya byakumirwa, ibyo bikabamo inzoga, ubuharike n’ibindi. Mu nama yigaga uko uruhare rw’abagize umuryango rwakongerwa mu gukumira ibibangamira abana birimo ubusinzi n’ubuharike, abagize iyi Komisiyo bavuze ko ibi bintu biri mu bibuza abana amahwemo. Bigaga kandi uko ubutabera […]

Continue Reading

Ubwicanyi Mu Bashakanye Busiga Abana Mu Magorwa

Mu myaka itandatu ishize, mu Rwanda abashakanye 395 baricanye, bituma abana babo baba imfubyi kandi bamwe muribo bari bataragira imyaka itanu y’ubukure. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko abo bantu bishwe n’abantu 497 ahanini bitewe n’amakimbirane mu miryango akomoka ku mikoreshereze mibi y’umtungo, ubushoreke n’ibindi. Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB Kamarampaka Consolée yabwiye abitabiriye Inama isanzwe ya […]

Continue Reading

Argentina: Abana Baratozwa Kwita ku Bidukijije Bahereye Mu Ugutera Ibiti

Abana 85 bo muri Argentina ahitwa Tucumán bamaze iminsi bigishwa akamaro ko kwita ku bidukijije, none bari kubyerekena binyuze mu ugutera ibiti. Abo bana biswe ‘Icyizere cy’iremwa’ baje biyongera kuri bakuru babo bagera ku 140 bababanjirije mu gutera ibiti hirya no hino muri kariya gace. Ni umuhati watangiye gushyirwaho mu mwaka wa 2024, bakaba barabwiwe […]

Continue Reading

Nyagatare: Ababyeyi Bibukijwe Kudaheza Abana Bafite Ubumuga Mu Burezi

I Gatunda, ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyarurema mu Karere ka Nyagatare, habereye ubukangurambaga bwo kurwanya imbogamizi zikibangamira abana bafite ubumuga ntibige. Ubwo bukangurambaga bukorwa kandi ku bufatanye na UNICEF ndetse na Federasiyo y’igihugu ishinzwe imikino y’abantu bafite ubumuga. Intego ni ugushyigikira uburezi budaheza binyuze mu mikino. Umuryango w’Ababikira b’Abadominikani ni umwe mu miryango ifasha […]

Continue Reading

Abana Muri Brazil Bashyiriweho Amategeko Abarinda Ibibi By’Ikoranabuhanga

Mbere y’uko abacuruza serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bo muri Brazil, bategetswe kujya babanza kwereka Leta ko zitazagira ingaruka ku bana. Bikubiye mu itegeko ryiswe  ECA Digital rigamije kuvugurura iryo mu mwaka wa 1990, rikaba riyeganya ko ibigo byose bishaka gukora serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bigomba kwiga neza niba zizaba zidahutaza abana mu bitekerezo n’imyitwarire byabo. […]

Continue Reading