Raporo y’uko ubuzima buhagaze muri Uganda, yagaragaje ko 78% by’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19, bakiri mu mashuri bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ibikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu ziri kwiyongera.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo iterambere ry’Abaturage, Aggrey Kiyingi Kabenge, yavuze ko iki kibazo cyafashe indi ntera mu bihe bya guma mu rugo yatewe na Covid-19.
Aggrey Kiyingi Kabenge yavuze ko iki kibazo giteye inkeke ku buryo igihugu cyagira icyo gikora mu maguru mashya.
Ati “Ntabwo dukwiriye kucyirengagiza. Ni ikibazo kiriho. Turi gukorana na Loni cyane cyane kuri gahunda zayo zijyanye no kwita ku ngimbi n’abangavu. Turi gusaba imiryango ishingiye ku myemerere, kudufasha ndetse n’umugore wa Perezida na we ari kugira uruhare runini mu bukangurambaga bugamije kurwanya abatwita hakiri kare.”
Mu bikomeje gutuma imibare y’iyongera harimo ubukene bukabije, kwijandika mu busambanyi ku bakiri bato, kwangirika k’umuryango n’abantu batagikozwa iby’indangagaciro ziboneye.
Mu minsi ishize Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’inkunga mu Muryango Marie Stopes uri mu bigo binini bitanga serivisi z’imyororokere muri Uganda, yavuze ko bari kubona imibare iri hejuru y’abana bayoboye imiryango.
Ibice iki kibazo cyiganjemo ni ibya Tooro, Busoga, Rwenzururu, Acholi, Lango, West Nile n’ibice bibarizwamo impunzi.
Uyu muyobozi na we yavuze ko mu gihe nta gikozwe, ibintu bizaba bibi cyane kuko 78% by’abana bari munsi y’imyaka 19 biganjemo abakiri mu mashuri bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.
Impamvu bari kugirwaho ingaruka ni uko badafite uburenganzira kuri gahunda zo kuboneza urubyaro ugereranyije na bagenzi babo batika bo baba bazemerewe.
