Maj. Ndayambaje wahoze muri FDLR, akeneye aho gutuza umuryango (Abana batanu n’umugore)

Amakuru

Maj. Ndayambaje Gilbert alias Castro, watahutse ava mu mashyamba ya Congo nyuma y’imyaka 27 ari umurwanyi mu mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Burasizuba bwa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahishuye ko n’ubwo Leta yabitayeho kuva bagera mu Rwanda ariko ko akibangamiwe no gutuza umuryango kuko yaba we umugore n’abana batanu bacumbikiwe na nyina umubyara.

Ibi ni bimwe mubyo yatangarije itangazamakuru Ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’abagize icyiciro cya 74 cy’abatashye bavuye mu mashyamba ya Congo, bagasubizwa mu buzima busanzwe, ryabaye ku wa 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rubavu.

Ni muri gahunda ya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), yo kurebera hamwe aho bageze mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati “Nubwo Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC) ikomeza kubaba hafi, gusa dufite imbogamizi zo kutagira amacumbi kuko  dutaha tukajya mu maboko y’ababyeyi, tukabana na bo n’abavandimwe bacu nkanjye nazanye n’umugore n’abana bagera kuri batanu.”

Akomeza avuga ko Leta y’Ubumwe yashaka uko ibagenza nabo ikabatuza, nk’uko bisanze mu muryango nyarwanda bagakora ndetse bakiteza imbere.

Maj. Ndayambaje watashye mu Rwanda tariki ya 15 Gashyantare 2025 avuga ko Umutwe wa M23 ari wo wamushyikirije Leta y’u Rwanda, ajyanwa guhabwa inyigisho mu kigo cya RDRC kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Yakimazemo amezi atatu. Ubu yasubiye mu muryango aho abana n’ababyeyi be mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Muhabura.

Imibare iheruka igaragaza ko kuva gahunda mu 1997, kugeza muri 2024 u Rwanda rwari rumaze kwakirwa abahoze ari abarwanyi ndetse n’abasirikare barenga 72.000, mu gihe kuva 2025 yatangira hakiriwe abagera kuri 800 n’ibihumbi 12 bo mu miryango yabo muri rusange.

Maj. Ndayambaje watashye mu Rwanda avuye muri FDLR avuga ko agifite imbogamizi zo kubona aho atuza umuryango we (Umugore n’abana batanu) yahungukanye
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *