Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu basiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye, akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi.
Mouris Michiel wahagurutse kuri BK Arena saa cyenda n’iminota 49 n’amasegonda 30 ari mu ba nyuma, yegukanye umudali wa zahabu n’umwenda w’umukororombya arushije Umunyamerika Barry Ashlin amasegonda atandatu.
Muri iki cyiciro, Umuholandikazi Arens ni we wegukanye umudali wa Zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 19, akoresheje iminota 25 n’amasegonda 47 ku ntera y’ibilometero 18.

Icyiciro cy’ingimbi n’abangavu nicyo cyasoje gusiganywa n’igihe umuntu ku giti cye. Kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, haratangira gukinwa gusiganwa n’igihe ariko ku makipe y’ibihugu yitabiriye (Team Time Trial) basiganwa ku ntera ya Km 41.8.
Ikipe y’igihugu ya mbere izahaguruka saa 13h45 naho iy’u Rwanda izahaguruka saa 13h57.
