Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukinirwa i Kigali. Ni amateka yanditswe n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu mutekano usesuye utuma buri wese akurikirana umukino.
Hirya no hino Abaturarwanda bazi aho bazajya barebera uwo mukino ufite abafana batari bake mu Rwanda no mu mahanga.
Urubyiruko, abana n’iyonka nabo ntibatanzwe cyane ko amashuri yatanze ikiruhuko muri iki gihe cy’irushanwa..
Haba muri BK Arena aho isiganwa ryatangiriye n’aho abafana bari hirya no hino urahasanga abato n’abakuru.
Muri iyi nkuru twabegeranyirije amafoto y’aho abana bakurikiye isiganwa mu mutekano usesuye arinako bizagenda mu gihe cy’icyumweru rizamara.
Mu gutangiza iri rushanwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, yavuze ko byose bikeshwa Perezida Paul Kagame.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire yatangije iki gikorwa, mu ijambo rye avuga ko ari icyumweru cy’akataraboneka.
Ati “Iki kigiye kuba icyumweru cy’imbonekarimwe. Mwese murakaza neza mu Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Abanya-Kigali nimwe muzatuma iri rushanwa riba ryiza kurushaho, mushyigikira abakinnyi aho bari kunyura ndetse munabakira neza.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare ibaye ku nshuro ya 98 mu myaka 104 ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi.
Isiganwa ryabimuburiwe ni iry’abagore basiganwa n’igihe, buri wese agenda wenyine ku ntera ya Km 31,2 bose hamwe bari 44 harimo abanyarwandakazi Babiri.
















AMAFOTO: Imbugankoranyambaga + Ibinyamakuru bitandukanye
