Abana 85 bo muri Argentina ahitwa Tucumán bamaze iminsi bigishwa akamaro ko kwita ku bidukijije, none bari kubyerekena binyuze mu ugutera ibiti.
Abo bana biswe ‘Icyizere cy’iremwa’ baje biyongera kuri bakuru babo bagera ku 140 bababanjirije mu gutera ibiti hirya no hino muri kariya gace.
Ni umuhati watangiye gushyirwaho mu mwaka wa 2024, bakaba barabwiwe ko ibikorwa byabo bizagirira akamaro isi y’ubu niyo bazabamo bamaze gukura.
Ibikorwa abo bana bakora birimo gutera ibiti no kwiga kunagura ibintu byarangije gukoreshwa bigakorwamo ibindi.
Abo bana bafashwa n’Ikigo cya Kiliziya Gatulika cyo muri aka gace kitwa Federal Assembly of Catholic Action.
Umuhati wo kwigisha abana ibyiza byo kwita ku bidukijije watangijwe na Daniel Reinoso.Abana bakuru bagira uruhare mu kwigisha barumuna babo akamaro ko gutera ibiti.
Kuri iyi nshuro abana bazatera ibiti kugeza Tariki 04, Ukwakira, 2025.
