I Gatunda, ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyarurema mu Karere ka Nyagatare, habereye ubukangurambaga bwo kurwanya imbogamizi zikibangamira abana bafite ubumuga ntibige.
Ubwo bukangurambaga bukorwa kandi ku bufatanye na UNICEF ndetse na Federasiyo y’igihugu ishinzwe imikino y’abantu bafite ubumuga.
Intego ni ugushyigikira uburezi budaheza binyuze mu mikino.
Umuryango w’Ababikira b’Abadominikani ni umwe mu miryango ifasha abana kwiga binyuze mu kubishyirira amasomo kandi witwa ku bana 218 nk’uko Kinyamateka yabyanditse.
Si abo muri Nyagatare gusa ahubwo hari n’ab’ahandi 108 bazahabwa ayo mahirwe uko ubushobozi buzaboneka gahoro gahoro.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bavuze ko bishimira impinduka zigaragara mu muryango nyarwanda binyuze mu kumva ko abana bafite ubumuga bize bigirira akamaro bakakagirira n’abandi.
Maniraguha Béatrice wo muri Katabagemu, ufite abana babiri bafite ubumuga.
Yavuze ko kuri ubu ashimishwa n’uko abaturage batangiye guhindura imyumvire, agasaba ko abana be bafashwa kwiga kuko amashuri abegereye adafite gahunda zibafasha kandi akaba ahenze.
Ati: “Abana banjye ndifuza ko bafashwa kujyanwa mu ishuri. Hano iwacu nta mashuri ahari adufashiriza abana, n’ahari arahenze. Abana banjye baramutse bafashijwe kwiga byanezeza.”
Tisiyana Nzanamiye wo mu Kagari ka Kaduha na we ufite abana babiri bafite ubumuga, yavuze ko impinduka mu mibanire zigaragaza ko abana bafite ubumuga batagihabwa akato nk’uko byahoze.
Nawe mbere yajyaga yumva afite ipfunwe akanatinya kujyana umwana we ufite ubumuga bwo kutabona ku ishuri, ariko ubu akameza ko yiteguye kumujyana yo aramutse abonye ubufasha.
Ati : “Mu bihe byo hambere abana bafite ubumuga ntibabaga bakina na bagenzi babo. Ariko uyu munsi barasabana. Nanjye nahoraga ndira nkumva ntashaka kugera mu bandi kubera kumva mfite ipfunwe, ariko ubu nishimira ko nanjye njya mu bandi babyeyi nta kibazo.”
Soeur Jeannette Mukamana, umwe mu babikira b’Abadominikani bafite ubutumwa bwo kwita ku bafite ubumuga muri aka karere, yavuze ko batangiye gukorera ubuvugizi ababyeyi badafite ubushobozi kugira ngo abana babo bajyanwe ku ishuri cyangwa bavuzwe.
Ati: “Ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare twatangiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo abakeneye kuvuzwa bavuzwe abandi bajyanwe mu mashuri. Ikindi n’uko hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ugasanga bakibahisha mu nzu. Badufashe babahe uburenganzira bwabo bagaragare mu ishuri kuko nabo barashoboye.”
Asaba ibigo by’amashuri gukora uko bishoboye bikakira abana cyane ko iyo bitaweho batsinda cyane nk’uko bigaragarira mu batangiye kwiga.”
Mukobwankawe Liliane ukora muri Federasiyo y’igihugu ishinzwe imikino y’abantu bafite ubumuga, ushinzwe imikino y’abari n’abategarugori bafite ubumuga akaba na kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu bugamije guca imyumvire yo kumva ko abana bafite ubumuga bakwiga gusa mu bigo byihariye.
Ati: “Kumva ko abana bafite ubumuga bagomba kwiga mu bigo by’abafite ubumuga gusa, badashobora kujya mu mashuri asanzwe ntabwo ari byo. Dufatanyije na UNICEF twatangiriye muri uyu Murenge wa Gatunda, twifuje ko tuzajya tubaha imipira n’ibindi bikoresho bakazajya babyifashisha mu mikino y’abafite ubumuga ya Goalball na Goccia.”
Yasabye ababyeyi kutiheba cyangwa ngo biyumvemo ipfunwe kubera abana bafite ubumuga, kuko na bo ari abantu bafite ubushobozi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, abahagarariye Kiliziya n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare.
Hari kandi Inama y’igihugu ishinzwe imikino y’abantu bafite ubumuga n’Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
