Ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’abarimo Inshuti z’Umuryango, abagize itsinda ry’ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa n’Inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bumaze gufasha gusubiza mu ishuri abanyeshuri barenga 260 mu Cyumweru Kimwe.
Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye inkuru yavugaga ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangaje ko mu mwaka w’Amashuri wa 2024/25 abanyeshuri 53.861 bavuye mu ishuri ndetse ko abarenga 15.000 bamaze kurisubizwamo.
Ni inkuru yagarutsweho n’ingeri zitandukanye z’abantu ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru no mu baharanira uburenganzira bw’umwana, bavuga ko ari umubare munini cyane.
Ni nako bimeze mu Ntara y’Amajyepfo aho ikibazo cyo guta ishuri cyafashwe nk’ikidasanzwe. Inzego zose zishobora kugira uruhare mu kugarura abana mu mashuri ziri gukora iyo bwabaga ngo barigarukemo.
Mu Murenge wa Ndora ho bashyizeho gahunda bise ‘Tubaheke’. Mbere gato y’uko uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 utangira muri uyu Murenge bakoze inama ikomeye yerekeye ikibazo cy’abana bataye ishuri.
Amakuru agera ku Ijamboryumwana avuga ko yari iyobowe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge; yitabirwa n’Inshuti z’Umuryango, abagize itsinda ry’ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa n’abahagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Murenge.
Abayitabiriye bagaragarijwe ko uwo Murenge ufite abanyeshuri 700 bari munsi y’imyaka 18 bataye ishuri mu mwaka w’amashuri ushize, basabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo bagaruke batangirane n’abandi umwaka w’amashuri watangiye ku wa 8 Nzeri 2025.
Abayitabiriye bahavuye biyemeje kugenda urugo ku rundi kugira ngo babashe gukurayo ba bana.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko mu Cyumweru kimwe abana 261 bari bamaze kugaruka nubwo abenshi muri bo bafite imbogamizi yo kuba nta kayi, ikaramu cyangwa umwambaro w’ishuri bafite.
Gusa yatubwiye ko inzego z’ibanze zijeje abari muri icyo gikorwa gushakira abo bana ibyangombwa nkenerwa mu buryo bwihuse.
Abana bari barataye ishuri bari mu byiciro byose, harimo abo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye y’abiga bataha.
Imibare yerekana ko muri 261 basubijwe ku ishuri mu Murenge wa Ndora, abarenga 200 ari abo mu mashuri abanza.
Ntabwo ikibazo cyo guta ishuri kiri mu Majyepfo gusa kuko, abana babarirwa mu bihumbi 22 na bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru ko bataye ishuri, mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko abata ishuri bagiye biyongera kuva mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, uretse mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 bagabanyutse.
Muri uwo mwaka abanyeshuri bataye ishuri babaye 6.8% bavuye ku 8.5% mu mwaka wa 2021/2022.
