Abana Muri Brazil Bashyiriweho Amategeko Abarinda Ibibi By’Ikoranabuhanga

Amakuru Mu Mahanga Ubutabera

Mbere y’uko abacuruza serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bo muri Brazil, bategetswe kujya babanza kwereka Leta ko zitazagira ingaruka ku bana.

Bikubiye mu itegeko ryiswe  ECA Digital rigamije kuvugurura iryo mu mwaka wa 1990, rikaba riyeganya ko ibigo byose bishaka gukora serivisi z’ikoranabuhanga zigenewe abana bigomba kwiga neza niba zizaba zidahutaza abana mu bitekerezo n’imyitwarire byabo.

Zigomba kandi kuzaba zidashyira abana ku karubanda mu buryo bushoboka bwose.

Hari umushakashatsi wo muri Human Rights Watch witwa Hye Jung Han wavuze ko ririya tegeko riherutse kwemezwa na Sena rije kugirira akamaro kanini abana bo muri Brazil.

Gukoresha murandasi byari bimaze gushyira abana ba  Brazil mu kaga ko kwibasirwa n’abantu bakoresha amakuru yabo mu kubashakamo indonke.

Muri Kamena,  2024, Ikigo  Human Rights Watch cyasanze hari amafoto na video z’abana bo muri Brazil byashyizwe ku karubanda bikozwe binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano, kandi ababikora bakabibyaza inyungu.Hari n’abakoreshaga ayo mafoto cyangwa amashusho mu kwamamaza ibyo bakora binyuze mu kumenya no kugena imyitwarire y’abana hashingiwe ku mafoto n’amashusho byabo.

Hagati y’umwaka wa 2023 n’uwa 2024, Umuryango Human Rights Watch wakoze ubushakashatsi usanga uretse no muri Brazil, hari n’ahandi ku isi abana buibasirwa n’abagizi ba nabi bakoresha amafoto n’amashusho yabo bishakira indonke.

Uyu muryango ushima Brazil ko iteye iriya ntambwe yeekana ko iki gihugu gifite ubushake bwo kurengera abana babo.

Senateri muri Sena y’iki gihugu bitwa Flávio Arns na Alessandro Vieira nibo batangije iki gitekerezo mu mwaka wa 2022.

Muri Ugushyingo, 2024 nibwo n’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yabyemeje biza kugirw itegeko ridakuka muri Kanama, 2025.

Icyakora Perezida wa Brazil Lula Da Silva yatinze kurisinya abanza kureba niba ntacyo ryazabangamiraho abashoramari.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *