Nyabihu: RYCLUPO yatanze inkunga y’ibikoresho ku banyeshuri batishoboye

Amakuru Uburezi Ubuzima Uncategorized

Umuryango Rwanda Youth Clubs For Peace Organization (RYCLUP), wafashije abana b’abanyeshuri bo mu miryango itishoboye biga mu Ishuri ribanza rya Kijote riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, ubaha ibikoresho by’ishuri birimo imyambaro, ibikapu, inkweto, imipira yo gukina, amakayi n’amakaramu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki 15 Nzeri 2025.

Abanyeshuri bahawe ubufasha bishimiye ko bagiye gukomeza amasomo bafite ibikoresho byose baburaga.

Itangishaka Mutuyi wiga mu wa Kabiri w’amashuri abanza yabwiye Ijamboryumwana ko yagize amahirwe kuko yari afite ibikoresho bike.

Ati “Njye ndishimye cyane kuko nari natangiranye ibikoresho bike muri uyu mwaka wa kabiri ariko kubera uyu muryango nkaba mbonye ibindi ku buryo noneho ngiye kwiga nshyizeho umwete kuko ntacyo mbuze ndetse nkaba nzashyiramo ingufu kugira ngo nereke abamfashije ko nanjye nshoboye gukora icyanzanye.”

Mugenzi we, Nshimiyimana Emmanuel yashimiye umuryango wa RYCLUPO ko urimo kubafasha kwiga neza badahangayikishijwe no kubura ibyangombwa nkenerwa.

Umuyobozi w’uwo muryango, Ladislas Yassin Nkundabanyanga, yavuze ko impamvu ya mbere yatumye bifuza gufasha aba bana ari ukubakundisha ishuri no kubatera ingabo mu bitugu nk’amizero y’Igihugu y’ejo hazaza.

Ati:”Twaje hano gufasha abana batishoboye bari bagowe no kubona ibikoresho by’ishuri, ni muri urwo rwego twifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe ngo dufashe aba bana kugira ngo na bo bumve ko ari nk’abandi bana cyane cyane ko kubura ibikoresho by’ibanze bitiza abana umurindi wo guta ishuri.”

Yavuze ko kuba abana bari mu kigero cyo kwiga bari mu ishuri ari kimwe mu bimenyetso byo kuba hari amahoro mu muryango.

Ati: “Niba tuvuga amahoro, ntabwo amahoro yacu yagerwaho tugufite abana benshi batiga, Amahoro agerwaho kubera ko abana bose tubabona mu ishuri kuko nibo bazavamo abayobozi b’Igihugu cyacu.”

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Bigogwe, Nshimiyimana Gerard, yashimiye uyu muryango avuga ko igikorwa nk’icyo gifasha kugarura ku ishuri abana baritaye.

Ati: “Iki gikorwa cyo gufasha abana cyane cyane abana baba barataye ishuri kubera kubura amikoro, ni igikorwa cyiza cyane kuko bidufasha mu bukangurambaga bwo kugarura abana bataye ishuri bikanadufasha kwimakaza umuco wo gufashanya binyuze mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu.”

Umuryango RYCLUPO ukorera mu Turere dutatu ari two Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, utangaza ko ufite gahunda yo kugenda ufasha n’abandi banyeshuri batishoboye biga mu bindi bigo bizatoranywa hirya no hino mu gihugu.

Usanzwe ukora ibikorwa byibanda ku kongerera ubushobozi urubyiriko n’akiri bato , ubashishikariza kwimakaza umuco w’amahoro, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nk’abantu bakomoka mu gihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abana bishimiye guhabwa ibikoresho
Ibikoresho bahawe birimo n’ibibafasha kwidagadura.
Abana bahawe ibikoresho bijeje kwigana umwete

Umwanditsi: Uwihoreye Bernard/ijamboryumwana.rw i Nyabihu

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *