Mu Mudugudu wa Kami, Akagari ka Gasharu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore agashyira imfunguzo abana ku ishuri.
Amakuru avuga ko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bikavugwa ko umugabo yishe uwo mugore akoresheje inyundo.
Bivugwa kandi ko umwana w’imyaka 16 ari we wakiriye urufunguzo Se yamuzaniye arumusangishije ku ishuri aho yabanaga na Nyirasenge mu Mudugudu wa Agasharu.
Se yamubwiye ko Nyina yamubuze, bityo ko agomba kuza gutaha kare agafungurira barumuna be ubundi akabika na Telefoni ya Se kuko ari bube adahari.
Uwo mwana rero ubwo yageraga mu rugo yasanze Nyina yapfuye, ahuruza abaturanyi.
Abaturanyi bavuga ko uriya muryango wari umaze igihe gito uhimukiye kuko mbere babaga mu wa Ruraza uri mu Murenge wa Bumbogo, aho bakaba bahabanaga mu makimbirane tutaramenya icyo yari ashingiyeho.
Umugore yacuruzaga agataro ku mutwe naho umugabo nta mirimo izwi yakoraga.
Abana basize ni batatu, tukaba tugikurikirana iyi nkuru.
