Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo mu Kagari ka Gitwa Umudugudu wa Gaseke haravugwa inkuru y’umwana wagonzwe na moto, umumotari akiruka ubu akaba agishakishwa.
Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, ku isaha ya saa 8:20 ubwo abana bajyaga ku ishuri nibwo moto ifite Pulake RI448Z, yagonze umwana w’imyaka 4 wajyaga ku ishuri rya GS VIRO.
Ababonye iyi mpanuka babwiye IJAMBORYUMWANA ko umumotari abonye amaze kugonga uyu mwana yahise yiruka na moto ariko bakavuga ko babashije kumenya pulake zayo.
Uyu mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya KIBINGO kugirango ahabwe ubuvuzi bw’ibanze, kuri ubu hakaba hakomeje ibikorwa byo gusahakisha uwari utwaye moto nkuko byatangaje na Polisi y’u Rwanda.
Share
