Igisirikare cy’u Rwanda ,RDF cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, indege nto itagira abapiloti, drone, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro ikomeretsa abanyeshuri batatu.
Abana bakomeretse barimo uw’umuhungu w’imyaka Ine n’abakobwa babiri b’imyaka itanu bavaga kwiga ku ishuri ribanza rya Bunyoni (EP Bunyoni).
Itangazo rya RDF rivuga ko iyo mpanuka yabaye ku isaha ya saa saba ba Mirongo ine zo ku manywa, ubwo iyo drone yakoreshwaga imyitozo, yataye inzira kubera ko ikirere kitari kimeze neza , iza gukora impanuka.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko iyo mpanuka yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.
RDF ivuga ko abo banyeshuri bari kwitabwaho kwa muganga.
Yagize iti” Babiri bari kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa Gatatu yagiye kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.”
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zihanganishije imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse ko ibabajwe n’ibibazo byatewe n’iyo mpanuka.
zongeraho ko ziri gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
RDF yijeje ubufasha bukenewe ku bana no ku miryango yabo.
