Minisitiri ushinzwe ubutwererane muri Guverinoma y’Ubwongereza witwa Yvette Copper yatangaje ko hari itsinda rya mbere ry’abana baturutse muri Gaza bamaze kugera mu gihugu cye baje kwivuza.Bahisebakirwa
Bakiriwe n’abakozi bo mu kigo gishinzwe ubuzima, NHS: National Health Services, kandi bahawe n’ahantu ho kuba hababereye bazamara imyaka ibiri bitabwaho.
The Guardian yanditse ko abo bana bari hagati ya 30 na 50 barimo babiri barembye cyane, aba bakaba boherejwe muri Scotland ngo bitabweho byihariye.
Minisitiri Copper yavuze ko kugira ngo abo bana bagezwe mu gihugu cye byasabye ibiganiro bikomeye bya dipolomasi.
Ati: ” Akazi ni kenshi ariko tugomba gukora ibishoboka byose bakazahabwa ubuvuzi bufatika.”
Umunyamabanga ushinzwe ubuzima muri Scotland witwa Neil Gray avuga bizeye ko abana bose 20 bazahagana baje kwivuza bazahabwa ubuvuzi bakeneye kandi bwa nyabwo.
Gray yabwiye The Mirror ko Leta yiyemeje ko abana bose bazahabwa aho kuba haboneye kandi bakavurwa bya nyabyo.
Minisiteri y’Intebe y’Ubwongereza irateganya kandi kuzakira abanyeshuri bo muri Palestine ngo bakomereze amasomo ya Kaminuza muri iki gihugu.
Ubwongereza buri mu bihugu 142 biherutse kwemeza ko Palestine iba igihugu kigenga. Muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda.
