Umwana w’imyaka ibiri n’amezi arindwi yahiriye mu nzu ubwo inkongi yahamusangaga iwabo badahari. Byabereye mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi. Nubwo atahiye ngo apfe, ariko umutwe we wahiye.
Ahandi yahiye ni ku maguru no ku maboko, abatabazi bamukuramo atarapfa.
Se yari yagiye kurarira Koperative naho Nyina yari yagiye kwigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Gashonga, mu rugo hari umukozi wo mu rugo wenyine.
Nshimiyimana Alexandre ubyara uwo mwana yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze kugaburira uwo mwana ajya kumuryamisha mu cyumba agaruka mu gikoni.
Nyuma y’akanya gato, yumvise umwana arira, ajya kureba icyo abaye asanga icyumba arimo kiri gushya aratabaza.
Umuriro wahereye kuri matola umwana yari aryamyeho, umukozi wo mu rugo agakeka ko ari ho uwo muriro wahereye umutwika.
Akirangiza kubona ko umuriro watse, yatabaje abaturanyi baraza bagerageje bibanza kubananira kubera ubwinshi bw’umuriro.
Umubyeyi umwe byamwanze mu nda arareba abona uwo mwana ari mu nguni ahunga uwo muriro nibwo yafataga icyemezo cyo kumukuramo uko bishoboka kose.
Yitanze yinjira mu muriro ashikuza umwana wari wahiye isura, amaguru n’amaboko n’imyenda yambaye yatangiye gushya, aramusohokana.
Uwo mwana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka bahita bamwohereza ku Bitaro bya Mibirizi na byo bimwohereza igitaraganya mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) i Huye.
Ababonye ubwo mwana bavuga ko yahiye bikomeye cyane cyane igice cyo mu maso mu isura ku buryo utamureba ngo umumenye.
Umukozi wari wasigaranye uwo mwana yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ricukumbuye ku cyaba cyateye iyo nkongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Nzayishima Joas, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, kuko aho bacomekera hari hegeranye cyane n’aho umwana yari aryamye.
Ati: “Uwo mukobwa w’umukozi yitwa Chantal afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu rwego rw’iperereza kuko nk’uwasigaranye n’umwana agashya ari we uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza.”
