Abana B’Abashoferi B’i Kigali Bashyiriweho Irerero

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Abana b’abashoferi bo muri RITCO bakorera muri Nyarugenge bashyiriweho irerero, rikazabafasha kubona uburere n’ibindi byabafasha mu gihe ababyeyi babo hari ibyo bahugiyemo.

Iri rerero riri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge rikazita cyane cyane ku bana b’abashoferi n’abakozi ba kompanyi itwara abagenzi ya RITCO, rikaba riherereye ku cyicaro cyayo kiri kuri Camp Kigali.

Maurice Nshimiyimana ni umwe mu bashoferi bafite umwana uharererwa.

Yatangaje ko yiteze ko ririya rerero rizaziba icyuho cyaterwaga n’uko atahabonekaga, na Nyina w’umwana nawe akazindukira mu mihihibikano y’ubuzima bw’i Kigali.

Yabwiye UMUSEK ati: “ Iri rerero ryaje ari igisubizo ku bashoferi.  Twari dufite abana ariko tudashobora kwizera 100% ko ubuzima bwabo bwasigaye amahoro. Bakigera hano, ubona ko bafite ubuzima bwiza, bituma tuzigama amafaranga kuko bigira ubuntu.”

Undi witwa Clarisse Kabatesi ashima ubuyobozi bwabagobotse bakaba babona aho basiga abana bagiye gushakisha imibereho.

Ati: “Dufite abana babiri b’impanga, aha bahabwa ubumenyi, bagakina n’abandi, tukabona umwanya wo gukora ibikorwa byo kwiteza imbere. Aha twizeye umutekano w’ubuzima bw’abana bacu.”

Nkusi Godfrey, uyobora RITCO, yavuze ko gushinga iri rerero biri mu rwego rwo gushyigikira politiki nziza ya Leta y’u Rwanda no gufasha abakozi babo gukora batekanye.

Ati: “Umukozi tumusaba ingufu agomba guha ikigo, ariko natwe tumwereke ko tumenya ubuzima bw’umuryango we asize inyuma. Tumaze kubona ko ibi byongera umusaruro mu kazi.”

Yavuze ko iyi ECD ifite ibyangombwa byose birimo aho abana bigira, abarimu babigisha ibijyanye n’imyaka yabo, aho barira, aho baryama, aho ababyeyi bonkereza, n’aho abana bidagadurira.

Nkusi yongeyeho ko iri rerero rifite umwihariko wo gushingira ku babyeyi b’abagabo, kuko aribo bakoresha cyane, aho babigisha ko bakwiriye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw’abana aho kubiharira ba nyina.

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA, yashimye uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu kuzamura ubuzima bw’abana kandi asaba abikorera gutangiza ibigo nk’ibi.

Ati: “Twese dufite inshingano zo kurera neza abana, kuko aribo dutezeho ahazaza heza h’igihugu cyacu. Ndasaba ibigo bitandukanye gushyiraho gahunda nk’izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.”

Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ivuga ko buri Mudugudu wagira irerero ry’abana ku buryo ababyeyi bajya bahasiga abana bizeye uburere bahabwa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *