Mu cyanya cya Nyandungu kiri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu habereye isiganwa ku maguro ryakozwe n’abana mu rwego kubakundisha siporo ari nako bamenyeshwa ko guhumekera ahantu hari ibiti n’ibyatsi bifasha ubuzima muri rusange.
Ni abana bo mu bigo by’amashuri abanza bya Kigali Parents na Groupe Scolaire Remera Catholique byose biri mu Karere ka Gasabo.
Ikigo cy’igihugu kirengera ibidukikije, REMA, gikorana n’izindi nzego mu rwego rwo gutuma henshi mu Rwanda haboneka ibidukikije bituma abantu bahumeka umwuka mwiza.
Ni muri uru rwego kimaze iminsi gikorana n’umujyi wa Kigali mu gutunganya ahahoze ibishanga bimeze nabi kugira ngo bihindurwe ahantu nyaburanga, harengera ibidukikije binyuze mu gufata amazi no kurinda abahaturiye imyuzure.
Birimo igishanga cya Nyabugogo, icya Gikondo, Rwampara n’ibindi.
Isiganwa ryakorewe i Nyandungu rigamije kwigisha abana akamaro ko kwita ku bidakikije bakiri bato bakazakura baziko bidakwiye gutema ibiti kandi bagaharanira ko aho bari hahora isuku.
Abana batsinze isiganwa bahawe imidali yerekana ko bahize abandi.
Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera yabwiye abo bana ko kwiruka ariko ukabikorera ahantu hari umwuka mwiza bikwiye kuzabaranga nibakura.

