M23 yerekanye abana barwaniraga RDC barimo uw’imyaka 15 wari ukuriye abarinda umukuru wa Brigade (Amafoto)

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Ihuriro ry’imitwe irwanya akarengane gakorerwa Abanye-Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo AFC/M23, ryerekanye abana bato barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC) barimo n’uw’imyaka 15 wari ukuriye ingabo zirinda umukuru wa Brigade yabarizwagamo (Chef d’escorte du commandant de brigade).

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yagarutse ku ikoreshwa ry’abana muri FARDC mu butumwa bw’amashusho ihuriro AFC/M23 ryashyize ahagaragara kuri uyu wa 10 Nzeri 2025 ryakira abarwanyi b’umwe mu mitwe yari igize Wazalendo wa UPCRN bafashe icyemezo cyo kuyiyungaho.

Abo barwanyi bakiriwe i Kichanga muri Teritwari ya Masisi bayobowe na Gen. Hakizimana Bureje n’aba Ofisiye bakuru muri UPCRN barimo; Col. Hakizamuhashi Heritier, Lt. Col Mubaraka Yves Sumaili na Maj. Hakizimana Faustin.

Gen. Hakizimana yavuze ko baje gusobanukirwa ko icyo barwanira kidasobanutse kandi nta n’inyungu bakuramo uretse gupfusha abantu umusubirizo we n’abo bari kumwe bafata icyemezo cyo kwiyomora kuri Wazalendo na FARDC bagasanga M23.

Lt Col Willy Ngoma yerekanye intwaro za rutura RDC iha Abanye-Congo ngo bicane maze ageze ku barwanyi avuga ko igiteye inkeke ari uko FARDC itareba ko mu baturage ishora mu ntambara harimo n’abana batoya.

Ati “Igiteye inkeke, nimurebe imyaka yabo, nimurebe abana. Aba nibo bakorana na Guverinoma ya Congo n’aba bana bose. Nimurebe ingabo za Tshisekedi, nimurebe.”

Ku rundi ruhande hari abana bari munsi y’imyaka 16 yerekanaga agira ati “Hari ikindi cyiciro cy’abana nimurebe abana bakabaye bari mu mashuri  umwana wo muri iyi myaka yakabaye ari ku ishuri none nimurebe ari mu gisirikare.”

Aba bana barimo uwitwa Daudi Murengezi ufite imyaka 15 y’amavuko.

Uyu mwana yinjijwe muri Wazalendo akaba yakoreraga muri Brigade yitwa Zero Scamina akuriye ingabo zirinda Umuyobozi wayo.

Willy Ngoma ati “Aba nibo Tshisekedi avuga ngo afite ingabo.”

Abo barwanyi barwaniraga muri zone ya Ruhinzi bakorana na FDRL, FARDC na Mai-Mai.

Bavuze ko imiti n’intwaro babihabwa na leta ya Congo naho ibiribwa bagafatanyaga gusahura amatungo yiganjemo ihene n’inka by’abaturage. Ni mu gihe imyitozo n’ingengabitekerezo biri mu nshingano za FDRL.

Gen. Hakizimana yavuze ko bababwiraga ko bagomba kurwanya M23 bakanabakurikirana no mu Rwanda bakabica kuko ari Abatutsi.

Gukoresha abana mu Gisirikare binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana ibihugu byinshi byo ku Isi byashyizeho umukono. RDC yayashyizeho umukono mu 2012.

Ntabwo M23 yatangaje ibigomba gukurikira kuri aba bana ariko hakurikijwe Politiki ya AFC/M23 hari amahirwe menshi yuko bafashwa kugana ishuri.

Gen. Hakizimana yavuze ko basanze icyo barwanira kidasobanutse
Lt. Col. Willy Ngoma yavuze ko aba bana bakabaye baratangiye umwaka w’amashuri watangiye ku wa 8 Nzeri 2025 nk’abandi bana
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *