Kumenyereza Abana Smartphone Ni Ukubahemukira Cyane

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Hari ubushakashatsi buherutse kwemeza ko guha abana bafite imyaka 13 no munsi yayo telefoni zikoresha ikoranabuhanga bita smartphones ari ukubashyira mu kaga ko kuzadindiza imikurire y’ubwonko n’imitekerereze yabo.

Abana 100,000 bo hirya no hino ku isi nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi hagamijwe kureba uko imitekerereze yabo n’imyitwarire byagizweho ingaruka no gukoresha telefoni z’ikoranabuhanga bakiri bato.

Abahanga basanze abana bakurikuye muri iyo mimerere barangwa no kuba inkomwahato, bakarakara ubusa, bakagira ibitekerezo bigaragaramo ubwihebe.

Ikinyamakuru  Journal of Human Development and Capabilities bwerekana ko abasore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 24 y’amavuko bagaragaje iriya myitwarire bitewe ahanini n’uko bakuze bakoresha cyane telefoni zigezweho zikoresha murandasi mu bibi no mu byiza.

Abakoze uwo bushakashatsi basanze abo basore n’izo nkumi baratangiye gukoresha ibyo byuma by’ikoranabuhanga bafite imyaka 12 cyangwa munsi yayo.

Uko umwana yatangiraga guhabwa ibyo bikoresho akiri muto ni ko n’imyitwarire ye yarangwaga no guhungabana mu buryo bworoshye, bamwe bakarangwa no gutsindwa ku ishuri(40%), gusuzura ababyeyi n’abavandimwe(13%), kudasinzira neza(12%) no gutukanira kuri murandasi(10).

Abana b’abakobwa bahuye n’iki kibazo batangira kugira ibibazo byo kwishimira imiterere yabo hakiri kare, mu gihe abana b’abahungu bo batangira kwiburira icyizere, bakaba abarakare, ntibagirire bagenzi babo imbabazi kandi ibi bigatangira bakiri bato cyane.

Dr. Tara Thiagarajan wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko ingaruka z’ibi zikura zikarenga ibyo kutishimira imiterere ya buri wese mu bafite iki kibazo, ahubwo bikagira ku mujinya ukomeye uganisha ku rugomo rukomeretse ndetse rimwe na rimwe rukica.

Hari n’abana basanga ibyiza ari uko bakwiyahura bakipfira kuko isura yabo n’ibyo bibonaho basanga bidahuye n’uko ahandi ku isi bimeze bityo bakumva ko badakunzwe namba, ko ntacyo bamaze ku isi y’abeza.

Mu bahura n’iki kibazo, hari n’abo usanga batangira kunywa itabi n’inzoga, ibintu birushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uburayi nibwo bufite iki kibazo kinini kurusha ahandi kuko nko mu Butaliyani, Ubuholandi, Ubufaransa na Nouvelle Zélande iki kibazo kiri ku ntera ndende.

Leta ya New York muri Amerika niyo irusha izindi 49 za Amerika kugira ubukana bw’iki kibazo.

Mu Rwanda byifashe bite?

U Rwanda narwo rwatangiye kubona ko iki kibazo gishobora kuhavuka. Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Dr. Darius Gishoma avuga ko Leta iri gushyiraho gahunda zo kuzakumira ko iki kibazo gikomera.

Kubera ko ruri mu bihugu biri kuzamuka mu ikoranabuhanga, u Rwanda narwo rushobora guhura n’ingaruka zo gutegeza abana ikoranabuhanga bakiri bato cyane.

Dr. Gishoma yabwiye The New Times ko u Rwanda nta mibare ifatika rurakusanya kuri iki kibazo.

Yagize ati: “ Mu Rwanda nta mibare y’iki kibazo turakusanya icyakora ubushakashatsi bwerekana ko hari aho abana bagaragaza ibibazo bito biterwa ahanini n’umwanya bamara kuri telefoni zigendanwa zikoresha ikoranabuhanga. Muri rusange gukoresha cyane ikoranabuhanga rya telefoni na murandasi rigira ingaruka ku bantu harimo kubatwa n’inzoga, gukina urusimbi n’ibindi”.

Nawe avuga ko abana ari bo bahurira n’akaga muri iki kintu kurusha abakuru, kubura ibitotsi kwabo kugatuma ku ishuri batsindwa.

Asobanura ko ubukangurambaga, kuvura abana bagaragaweho ibimenyetso bwo kubatwa n’ikoranabuhanga, gukorana n’ababyeyi n’abarezi…biri mu bikorwa ngo iki kibazo kigabanuke.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *