Ibitabo Ineza Foundation yabahaye bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro-mpaka

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi Uncategorized

Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye mu Karere ka Rulindo ryashimiye Umuryango uteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda, by’umwihariko mu mashuri no mu bakiri bato, Ineza Foundation, rigaragaza ko ibitabo wabahaye byabaye umusemburo w’iterambere ry’umuco wo gusoma mu banyeshuri baryigamo ndetse bikaba bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro mpaka bitabira.

Umwalimu uhagarariye abandi muri Stella Matutina, akaba anafasha abana mu biganiro mpaka (debate), Byishimo Blaise yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika, uwo muryango wizihirije muri G.S Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Mu busanzwe mu mashuri ya leta n’afashwa na leta ku bw’amasezerano haba hari ibitabo bihagije bigendeye ku nteganyanyigisho, bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Ibindi bitabo bisanzwe abanyeshuri bakenera ibigo birabyishakira. Ibyo nibyo, Byishimo yavuze ko mbere yo kumenya Ineza Foundation muri Stella Matutina hari bike kandi bishaje.

Ati “Twagiraga ikibazo cy’ibitabo, bike bishaje bya kera cyane bitagezweho, ariko twaba turi muri iryo tsinda ryo gusoma abana bakagaragaza ko bakeneye ibitabo tukabura aho tubikura. Ubwo rero twaje kumenya amakuru ko hari Ineza Foundation nza kuvugana n’ababikuriye bambwira ko bishoboka ko baduha ibitabo.”

Byishimo yavuze ko ku ikibitiro yagiye gutira ibitabo ku giti cye bamutiza 59. Ibyo yagendaga abiha abana basubije neza ibindi akabitiza abanyeshuri, bitewe n’isomo cyangwa umukoro bahawe.

Kubera umusaruro byarimo bitanga ikigo cyafashe umwanzuro wo kwandikira uwo muryango gisaba inkunga y’ibitabo hanyuma barabihabwa ndetse abana barabikunda umuco wo gusoma muri iryo shuri urahinduka urahama.

Uyu Mwalimu yavuze ko ubumenyi abanyeshuri bakura muri ibyo bitabo bubahesha kwitwara neza mu masomo asanzwe yo mu ishuri no mu marushanwa bitabira ajyanye n’ibiganiro mpaka no kuvugira mu ruhame.

Iri shuri rimaze gutsinda ibyo biganiro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru inshuro eshatu mu myaka ibiri ishize naho ku rwego rw’igihugu ryagiye rigira abana b’Intyoza mu kuvuga ‘best speakers’.

Byishimo ati “Babikura he? Babikura muri bya bitabo. Bakuramo tekiniki z’ibiganiro mpaka, bakuramo tekiniki z’ibiganiro n’ibijyanye no kuvugira mu ruhame. Bafite ibitabo bibaha ubwenge kuburyo bajya mu marushanwa ugasanga baritwara neza ku rwego rwo hejuru cyane.”

Niyonsaba Janvier wavuze mu izina ry’umuyobozi wa Ineza Foundation yavuze ko bishimira impinduka ibitabo batanga bizana mu babihawe ashishikariza ababyeyi gukundisha abana gusoma ukaba umuco bakurana.

Ati “Uyu ni umunsi wo kwibutsa abantu ko gusoma bihindura ubuzima cyane cyane ku banyeshuri kuko bibungura ubumenyi. Ibitabo dutanga, si Stella Matutina gusa ni ibigo bitandukanye tumaze gukorana ndetse n’amasomero y’abaturage hirya no hino mu gihugu. Urumva rero niba ababyakira bibagirira akamaro bikazana impinduka ni ibyo kwishimira.”

Stella Matutina imaze imyaka ibiri mu bufatanye na Ineza Foundation.

Uyu muryango ukorera mu Karere ka Rulindo i Shyorongi, ku Gisozi muri Gasabo n’i Jabana muri ako Karere ahari ububiko bw’ibitabo utanga.

Wakira nibura Kontineri ebyiri z’ibitabo buri mwaka hanyuma ukabiha ibigo by’amashuri n’amasomero rusange bitandukanye nta kiguzi.

Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo gusoma no kwandika Ineza Foundation yahembye abana bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika yasoje gahunda y’ibiruhuko yiswe ‘Urumuri Holidays Fest’.

Yafi ifite insanganyamatsiko igira iti ‘tube hafi abana bacu mu biruhuko, kugira ngo bagire imibereho myiza’.

Niyonsaba Janvier wa Ineza Foundation yabwiye abanyeshuri ko gusoma birimo ibanga ryo kunguka ubumenyi
Abana bitwaye neza muri Urumuri Holidays Fest bahawe ibihembo
Ineza Foundation yizihirije umunso mpuzamahanga wo gusoma no kwandika muri GS Shyorongi
G.S Shyorongi yahawe impano y’ibitabo bigera kuri 500
Umwalimu uhagarariye abandi muri Stella Matutina, akaba anafasha abana mu biganiro mpaka (debate), Byishimo Blaise ashyikiriza igihembo umwana witwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika mu biruhuko.
Sebageni Athanase uyobora GS Shyorongi yashimiye Ineza Foundation yabahaye inkunga y’ibitabo.
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *