MIGEPROF yakebuye abatagenzura imico n’imyifatire y’abakozi bo mu Ngo zabo (Video)

Amakuru Ubuzima

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye ababyeyi bafite abakozi babarerera abana, kujya babanza kumenya abo ari bo, kugira ngo bamenye niba bo bafite uburere mbere yo kubuha abana bagiye kurera.

Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée yabigarutseho ku wa 4 Nzeri 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku burere buboneye.

Yabukije ko nubwo hari abandi bamarana igihe n’abana ndetse bakagira ibyo babatoza, ariko umubyeyi ari we w’ibanze ufite uburere bw’umwana mu nshingano.

Yagize ati “Ababyeyi twibuke ko turi ku ruhembe mu kurera abana nitwe ba mbere dusabwa kubakunda, kubarindira umutekano, kubashakira ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwabo. Kubatoza imyitwatire myiza n’indangagaciro, bibafasha gukura mu gihagararo, mu mbamutima no mu mibanire yabo n’abandi.”

Yanasabye kandi ababyeyi kujya bagenzura imico n’imyifatire y’abakozi kugira ngo bareba ibyo baha abana babo.

Ati “Biradusaba kongera kugaruka mu rugo tukarushaho kujya mu nshingano. Mu rugo dufite abakozi, badufasha kurera dukwiriye kujya tumenya umukozi dufite ari gutanga iki ku bana bacu.”

Ni nyuma yuko Padiri Lambert Dusingizimana ushinzwe amashuri Gatolika mu Rwanda, avuze ko usanga hari ingo zakira abakozi ariko zitagenzuye neza abo aribo yewe bamaze no kuzenguruka henshi kubera imico idahwitse bafite.

Ati: “Umwana ararererwa mu rugo akarerwa n’umukozi. Ubwabyo ni ikibazo, kitari ukuvuga ngo ni kibi cyangwa cyiza ahubwo abakozi bi bande? Umukozi urera umwana wanjye ni nde? Ubundi we afite ubuhe burere mbere yuko ajya kunderera umwana.? Harya wari uzi ko yavuye mu rugo abambuye akava ku kibuye, akaza i Kigali, akajya i Rwamagana yamara gukora Tour Du Rwanda akaruhukira iwawe ukaba winjije igisambo.”

Cyakora abakozi bose si babi dore ko hari n’abashimirwa n’imiryango barereye abana mu buryo bumwe cyangwa ubundi nko kubashyigikira mu bukwe, kubafasha kwiga imyuga runaka n’ibindi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *