Meya wa Muhanga, Kayitare Jacqueline, yanenze abateshutse ku burezi bw’ababo bigatuma ireme ryabwo rugabanuka
Mu mwiherero w’abakozi b’Umurenge wa Shyogwe niho ya ivugiye, akebura abo bantu, abibutsa ko abana atari aba mwalimu gusa.
Kayitare avuga ko kutita ku burezi bw’abana bikozwe n’ababyeyi biri mu byatubije amanota abana babonye mu mwaka w’amashuri wa 2025.
Mu gusubiramo ibyo yababwiye, UMUSEKE wanditse ko Meya Jacqueline Kayitare yagize ati “Iyo urebye aho Akarere ka Muhanga gahagaze muri ibyo byiciro byose, usanga atari heza. Ntabwo twakoze neza kandi tugba kwigaya, tugakosora ayo makosa.”
Avuga ko haba mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, mu cyiciro rusange no mu barangije amashuri yisumbuye, Akarere ka Muhanga kagaragara hasi.
Ati: “Mu mashuri abanza twaje ku mwanya wa 22 ku rwego rw’igihugu, mu cyiciro rusange ku mwanya wa 21, mu gihe mu barangije amashuri yisumbuye Akarere kacu kaje ku mwanya wa 17.”
Usibye abashinzwe uburezi, muri rusange uburezi bw’abana bureba buri wese.
Kayitare avuga ko imitegurire y’amasomo ahabwa abana ari yo itaragenze neza, kandi ko bishobora kugaragara no mu yindi myaka y’amashuri atari ku byiciro Leta itegurira ibizamini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, avuga ko nubwo Umurenge ayoboye watsindishije ku mwanya mwiza ko ari umwanya wa gatatu, ku rundi ruhande, Akarere muri rusange katatsinze neza.
Muri uyu mwiherero, Meya Kayitare yavuze ko Umurenge waje inyuma mu mitsindire ari uwa Nyabinoni, ukabamo ishuri rya Kibingo ritatsindishije n’umwana umwe.
