Gitagata: Abana batsinze ibizamini bya leta bagiye gusubizwa mu miryango

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Nyuma yo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bakabitsinda, abana batandatu bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera bagiye gusubizwa mu miryango yabo kugira ngo bakomeze amashuri yisumbuye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, (NRS) kivuga ko abo bana batsinze ibyo bizamini babonye buruse zo kwishyurirwa n’ikigo cy’abagiraneza cyitiriwe umuryango w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza Rugamba (The Centre Cyprien and Daphrose Rugamba).

Baziga muri kimwe mu bigo byo mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye yabwiye The New Times ko nta mwana uhejwe ku burezi no mu myigire.

Ati: “ Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco gikora ku buryo nta mwana usigara inyuma ngo abure amahirwe ahabwa abandi bana. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze n’abandi dukorana, abo banyeshuri bazacyurwa bajye kwiga kuri buruse y’Umuryango Centre Cyprien and Daphrose Rugamba.”

Muri bo uwatsinze ku manota menshi yagize 72%, uwa kabiri abona 69.2%, uwa gatatu abona  61%, uwa kane abona 60.6%, uwa gatanu abona 51.8% naho uwa gatandatu abona 51%.

Umwe muri abo bana avuga ko yatsinze kubera umuhati yashyize mu kwiga.

Mu mwaka wa 1975 nibwo ikigo cya Gitagata cyashinzwe kugira ngo kibe ahantu ho kugororera abana. Kugeza ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abana 762 b’ibitsina byombi.

Abahanga mu by’imitekerereze n’uburezi nibo bita kuri abo bana, bakabaha uburezi binyuze mu ishuri ribanza rya Gitagata ryigamo abanyeshuri 1,100.

Umuyobozi w’ikigo cya Gitagata, Hassan Bahame avuga ko abenshi mu bana baza kwiga muri kiriya kigo baba barahungabanye kubera ibibazo biba mu muryango nyarwanda muri rusange.

Hari ababa barabaswe n’ibiyobyabwenge, bakajya kuba inzererezi kandi bakabitangira bakiri bato.

Yabwiye The New Times ati: “ Mu kigo cyacu gukora ku buryo umwana ahabwa uburezi buherekejwe n’isanamitima kugira ngo, bikomatanyije, bimufashe gukira ibikomere yahuye nabyo.”

Ubuyobozi bw’ikigo Centre Cyprien and Daphrose Rugamba buvuga  bwiyemeje gufasha abana batagira kivurira.

Umuyobozi wacyo witwa Patrick Nimubona asezeranya ko ikigo ayoboye kizishyurira bariya bana amasomo n’ibyo bazakenera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bikazakorwa mu rwego rwo kubafasha kwinjira muri icyo cyiciro gishya cy’imyigire.

Nimubona  yunzemo ko bateganya kuganira n’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco kugira ngo harebwe uko imikoranire yakwagurwa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *