Mu nama iri kubera muri Senegal havugiwemo ko u Rwanda rukwiye gushimirwa ko rwashyizeho gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri kandi amahanga yandi akarwigana.
Iyi nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa, Africa Food Systems, yatangiye kuri uyu wa Mbere Tariki 01, Nzeri, 2021 ikazarangira Tariki 05, uko kwezi.
Kuri uyu munsi wayo wa Kabiri Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Cyubahiro Bagabe yavuze ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa kubaka uburezi bituma abana biga kandi baguwe neza.
Ati:” Tubikora kubera ubushake bwa Politiki bushyira umuturage ku isonga”.
Inama Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa itegurwa n’Ikigo Nyafurika kita ku buhinzi AGRA, ikaba ngarukamwaka.
Abayitabira bigira hamwe uko ubuhinzi bwo muri Afurika bwava mu kuba ubwa gakondo ahubwo bugakoresha ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame ejo yabwiye abandi bayobozi barimo na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ko u Rwanda rukorana n’abandi mu kuvugurura ubuhinzi, rukabikora rugamije ko abarutuye barya bagahaga.
Ni muri urwo rwego abana barwo bashyiriweho gahunda yo kurira ku ishuri kugira ngo barye bahage kandi bige neza.
Nk’uko Minisitiri Bagabe abyemeza, kugaburirira abana ku ishuri biri muri urwo rwego.
N’ubwo ubuhinzi bwa Afurika buri gushakirwa uko bwavugururwa, ku rundi ruhande, bufite ibibuzitira byinshi birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibura ry’amafaranga yo gushora no kudakoresha ikoranabuhanga bizitira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
