Hasojwe amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) na Komisoyo y’Igihugu y’amatora (NEC) batangaje ko igikorwa cy’amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana cyasojwe amahoro, hatorwa izo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Amatora y’uyu mwaka yagaragaje umwihariko mu mitegurire, mu bwitabire bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no ku ruhande rw’abana [abatora n’abatorwa] bitandukanye no mu myaka yashize.

Mu bihe byabanje kandi hatorwaga Komite kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere naho kuri iyi nshuro hiyongereyeho ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ni amatora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu, tariki 28 Kanama 2025 akomereza ku Kagari, Umurenge, n’Akarere akaba yasorejwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Nzeri 2025.

NEC yari yayahaye insanganyamatsiko igira iti “Igisha Umwana gukunda Igihugu, umutoze ibyiza byo gutora neza yitegurira ejo hazaza” nabyo byagaragazaga ko igikorwa giteguye mu buryo bwagutse.

Komite zatowe zigizwe n’abana batandatu barimo Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, Abajyanama babiri n’Uhagarariye abafite ubumuga.

NCDA yashimiye abagize uruhare muri ayo matora yifuriza abatowe imirimo myiza.

Ubutumwa yanyujije kuri twitter bugira buti “Dushimiye inzego zose twafatanyije muri aya matora kuva atangiye, by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Twifurije abana batowe gushyira mu bikorwa neza inshingano zo guhagararira bagenzi babo.”

Mu bakurikiranye aya matora harimo Minisitiri w’Uburimgangire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana ConsolĂ©e wasabye abatowe guhagararira neza bagenzi babo buzuza neza inshingano batorewe, no kubera bagenzi babo urugero rwiza mu myitwarire, mu mvugo no mumikorere.

Yabasabye kandi ‘kurushaho gukunda Igihugu no kugikorera’.

Komite z’Ihuriro ry’abana zitorerwa Manda y’imyaka Itatu arinayo mpamvu hatorwa abana batarengeje imyaka 15.

Hirya no hino mu gihugu abana bitabiraga ari benshi
Umuyobozi wa NCDA Ingabire Assumpta na Minisitiri w’Uburimgangire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana ConsolĂ©e bari mu bakurikiranye amatora
Komite y’Ihuriro ry’abana iba igizwe n’abana batandatu
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *