Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée ahamya ko igihe cyahariwe gahunda y’Intore mu biruhuko cyabaye umwanya mwiza ku banyeshuri wo kudapfusha igihe ubusa.
Ashimangira ko aho abo bana bahuriraga bahaherwaga ibiganiro bikubiyemo inama zibubaka, baridagadura kandi bagaragaza impano bafite.
Yabivuze ubwo yarangazaga ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko mu gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka.
Visi Meya Uwiringira yabwiye abanyeshuri bagiye gusubira ku masomo, abasaba ko ibyo bize bitagomba kuba amasigarakicaro, abibutsa ko bikwiye kubaherekeza bakiga bashyizeho umwete, bagakurikira amasomo batiganda.
Ati:“ Abana bose muzi bavuye mu ishuri, abo mwarangije batakiri mu ishuri, bose muzabatubwirire y’uko tubakeneye ku ishuri. Umwana wese mu gihe cyo kwiga aba ku ishuri akahava ataha mu rugo. Ntimuzemere na rimwe ko hagira impamvu n’imwe ituma mutiga kuko kwiga nibyo bizatuma muba abantu bakomeye”.

Mu gusubiramo ibyo yavuze, Intyoza.com yanditse ko Uwiringira yavuze ko yizeye ko abana benshi bo mu Karere ke bazasubira kwiga, ashimira abitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko kubera umuhati bagaragaje mu kwiga ibyo bari bagenewe.
Gahunda yari ifite ikiganiro kimwe ku munsi hakabaho umwanya munini wo kwidagadura no kugaragaza Impano z’abana.
Hari abafite Imivugo, abazi ubukorikori abandi bigishwa ikoranabuhanga, kumenya kuririmba, kubyina n’ibindi.

Umwaka w’Amashuri wa 2024-2025, Akarere ka Kamonyi kari gafite abana bagera ku bihumbi bine bafite munsi y’imyaka 16 bataye ishuri ariko kandi kaje ku mwanya wa Kabiri mu gihugu mu gusubiza abana ku ishuri aho umubare w’abasubijweyo ugera kuri 35% by’abaritaye.
Gahunda ishyizwe imbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ni ubukangurambaga bwo gusubiza buri mwana ku ishuri.
Jeanne D’Arc MUNEZERO
