Gupfa Isambu Byateye Umubyeyi Gukubita Umwana We Isuka

Kuwa Kabiri tariki 19, Kanama, 2025, mu gitondo kare nibwo amakuru y’uko umugore w’imyaka 40 y’amavuko yatemye umukobwa we w’imyaka 16 umukomeretse mu nda nyuma yo gutonganira mu murima bapfa iyo sambu. Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu muri Rusizi. UMUSEKE wanditse ko uwo mugore yakubise umwana we isuka mu […]

Continue Reading

Kuri Gare Ya Kacyiru Hashyizwe Icyumba Abagore Bonkerezamo

Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi kuri Gari ya Kacyiru hashyizwe icyumba cy’umubyeyi cyiswe “Mama’s Corner”, cyo guha ababyeyi uburyo bwo konsa. Ni uburyo bwo kubafasha kwiyonkereza abana mu gihe bategereje imodoka. Kucyubaka byakozwe k’ubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi. Kizajya cyonkerezwamo, […]

Continue Reading

Nyaruguru: Yabaye Iya Nyuma Mu Gutsindisha Abana Mu Mashuri Abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko Kirehe, Kicukiro na Ngoma ari two twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane mu bizamini by’ amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Abakobwa nibo batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Nyaruguru yabaye iya nyuma mu gutsindisha abanyushuri benshi. Abanyeshuri […]

Continue Reading

Amazi Yatwaye Uruhinja

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Kanama, 2025 muri ruhurura itandukanya Akarere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro ku ruhande rw’Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyarugenge abaturage bahatoye uruhinja rwapfuye ruzize amazi yarutembanye. Aho barusanze bahita ku Kiraro cy’Abashinwa, ababibonye babwiye Ukwelitimes ko amazi yatwaye uwo mwana Ijamboryumwana ritaramenya umwirondoro we ari ay’imvura […]

Continue Reading

Ireme Ry’Uburezi Si Ikintu Ugeraho Mu Gitondo- Umuyobozi Muri REB

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr. Flora Mutezigaju avuga ko ireme ry’uburezi rigizwe n’ibintu byinshi kandi bitandukanye, ko kurigeraho atari ibintu bigerwaho mu gitondo. Yabivuze ubwo yaganiraga  n’abanyamakuru ku cyateza imbere ireme rw’uburezi bw’u Rwanda, agaragaza ko rigizwe n’inkingi enye z’ifatizo kandi kugira ngo rigerweho nta kintu na kimwe muri ibyo […]

Continue Reading

Abana B’u Rwanda Bakomeje Kuzahazwa N’Inzoka Zo Mu Nda

Ni henshi mu Rwanda abana barwara indwara ziterwa no kunywa amazi yanduye cyangwa bakayivurugutamo bayasanze mu bishanga kwidumbaguza, kuvoma cyangwa kuhira imyaka iwabo bahateye. Imwe mu ndwara zibazahaza ni iyitwa bilharzia iterwa n’ibikoko bitagaragarira amaso biba mu mazi yanduye bita parasites. Ibimenyetso byayo akenshi biba ari umuriro, ibicurane, guhitwa no gucika intege, umwana akanegekara. Nk’uko […]

Continue Reading

Flying Eagles yegukanye Zanshin Karate Championship 2025 y’abato

Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru. Ni irushanwa ryakiniwe mu Karere ka Huye, rikukira iry’abakuru ryahakiniwe mu mpera y’icyumweru gishize ryegukanwe na APR Karate -Do. Muri iki cyiciro cy’abakiiri bato, ikipe ya Flying Eagles Karate Club yayoboye andi makipe yitabiriye iri […]

Continue Reading

Bakundisha abana ishuri Siporo igakurikira, umwihariko wa SGI Sports Academy izamura impano z’abana

Umwalimu wa Karate (Sensei) akaba n’umuyobozi muri SGI Sports Academy, Fils David Niyongabo yavuze ko abana bakira babafasha kuzamura impano bafite mu mikino itandukanye, ariko bakanabigisha gukunda ishuri, kuburyo ntawihebera siporo ngo yibagirwe amasomo asanzwe yo mu ishuri. Mu biganiro bitandukanye hakunze kugarukwa ku banyempano cyane cyane muri Siporo no mu Muziki bagiye bagira amahirwe […]

Continue Reading

MINEDUC yatangaje igihe amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange azatangarizwa

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange azatangazwa ku wa 19 Kanama 2025 Saa Cyenda z’amanywa. Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, MINEDUC yanavuze ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025. Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hirya no hino […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 yiyahuye atinya inkoni za Se

Umwana w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Cyangabo riherereye mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe yapfuye yimanitse bikekwa ko yihahuye atinya inkoni za Se.  Uwo mwana yasanzwe amanitse muri supaneti yapfuye, bjgakekwa ko yaba yatinye ko se aza kumukubita kuko yari yarwanye n’undi mwana ku ishuri, […]

Continue Reading