MINEDUC Yatangaje Ingengabihe Y’Amashuri Mu Mwaka 2025/2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko tariki 08, Nzeri, 2025 ari bwo abiga amashuri abanza n’ayisumbuye bazatangira kwiga. Ni umwaka w’amashuri wa 2025/2026, watangajwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Nzeri. Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26 kizatangira ku itariki yavuzwe haruguru kikazarangira ku 19, Ukuboza, 2025. Icyo gihe  abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru […]

Continue Reading

Abana 80 Mu Marushanwa Ya Golf

Abana bafite imyaka iri hagati y’ine na 16, bakinnye mu byiciro bine bitandukanye, berekana ubuhanga n’ubwitange binyura abababyaye, abarimu n’abakunzi ba siporo. Ntibyari amarushanwa gusa ahubwo byari n’ishusho y’ahazaza h’ikipe y’igihugu, aho u Rwanda rugaragaza impano ziteguye guhatana ku rwego rw’Afurika. Ikiciro cya 18-hole cyari icy’ingenzi muri ayo marushanwa cyasize Mukabwa Murenjekha yegukanye intsinzi ku […]

Continue Reading

Amashuri yisumbuye yemerewe kongera 7,000 Frw ku mafaranga y’ishuri

Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemereye amashuri yisumbuye kongera ibihumbi birindwi (Frw 7,000) ku mafaranga y’ishuri (Minerval) yagenwe ariko bigakorwa bimaze kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi. Arenze kuri ayo azajya abanza kwemezwa n’Inama rusange y’ababyeyi, Akarere ishuri riherereyemo, bihabwe umugisha na Minisiteri. Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri 2025-2026 utangire, MINEDUC yasohoye itangazo ryibutsa amabwiriza agenga […]

Continue Reading

DRC: Abana Bo Muri Kivu Ya Ruguru Bari Gukingirwa Imbasa

Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aherutse gutangiza ibikorwa byo gukingira abana imbasa biganjemo abatuye Beni umwe mu mijyi minini y’iyi Ntara. Abana bafite hagati y’imyaka zeru n’amezi 59 nibo bahabwa urwo rukingo. Prisca Kamala Luanda usanzwe ari Umujyanama mu by’ubuzima n’uburezi muri iriya Ntara avuga ko abana bahabwa ruriya rukingo babanje kubarurwa mu bice […]

Continue Reading

Ishuri rya Maranyundo ryasohoye itangazo rihabanye n’amabwiriza ya NESA

Ishuri ryakira abakorwa rya Maranyundo Girls School riherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ryatangaje ko nta munyeshuri rizemerera kuryigamo adafite amanota ari hejuru ya 95% ku bazajya mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye na 85% ku bazajya mu wa Kane. Ku wa 19 Kanama 2025 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta […]

Continue Reading

Rutsiro: Abana bagwingiye bagabanyutseho 14% mu myaka itanu ishize

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko binyuze muri gahunda zitandukanye zo kwita ku mikurire y’umwana, babashije kugabanya abana bari munsi y’imyaka ibiri bagwingiye ku kigero cya 14% mu myaka itanu ishize. Izo gahunda zirimo kondora abana binyuze mu iziko ry’umudugudu hagamijwe kwita no gukurikirana umwana ufite imirire mibi no kwita ku ngo mbonezamikurire. Raporo yakozwe […]

Continue Reading

Kigali: NBA yatangije umwiherero wo kuzamura impano z’abato muri Basketball

Binyuze muri gahunda izwi nka Basketball Without Borders, NBA yatangije mu Rwanda umwiherero wo gutahura no kuzamura impano z’abakiri bato muri Basketball. Uyu mwiherero uhurije hamwe ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika watangijwe kuri uyu wa 23 Kanama 2025. Uri kubera muri Petit Stade na BK Arena. Kita Thierry Matungulu, ushinzwe ibikorwa […]

Continue Reading

Kwigisha Abana Umuco Nyarwanda Ntibigira Uko Bisa!

Mu rwego rwo kubafasha gukoresha neza ibiruhuko, abana bafite hagati y’imyaka itandatu na 13 bamaze igihe bigishwa ibyaranze amateka yab Sekuruza no kwiga ibigize umuco w’Abanyarwanda. Basuye ingoro ndangamurage zitandukanye, babwirwa ibiranga indangagaciro z’Abanyarwanda birimo imbyino, imikino n’imirimo gakondo n’ibindi. Abahanga mu mateka y’u Rwanda nibo bahugura abo bana bakaba baratoranyijwe n’ubuyobozi bw’Inteko y’igihugu y’umuco […]

Continue Reading

NESA yakojeje agati mu ntozi

Abantu b’ingeri zinyuranye bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X biniguye mu gutanga ibitekerezo ku itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA cyashyize ahagaragara gisobanura impamvu gifatira ku manota make ku bakobwa mu gutoranya abazajya kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri. Ni nyuma y’ubutumwa nabwo butavuzweho rumwe, NESA yari yatangaje ku wa 20 Kanama 2025 igaragaza […]

Continue Reading

ITS Kigali yegukanye igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025

Ikipe ya ITS Kigali yegukanye umudali wa Zahabu n’igikombe cya Basketball muri FEASSSA 2025, ihesha u Rwanda gutahana imidali ine irimo ibiri ya Zahabu muri iyi Mikino yari imaze iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Kakamega, mu Burengerazuba bwa Kenya. ITS Kigali yabigezeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, nyuma yo gutsinda […]

Continue Reading