Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko amashuri aratangira kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 mu bice byose Ingabo za M23 zabohoye.
Itangazo iryo huriro ryashize ahagaragara ku Mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 rimenyesha ababyeyi n’abarezi muri rusange ko amashuri azatangira mu bice byose.
Rigita riti “Turamenyesha ababyeyi bose b’abanyeshuri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko umwaka w’amashuri 2025-2026 uzatangira ku wa Mbere taliki 1 Nzeri 2025 mu bice byose byabohowe.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka risaba ababyeyi gutegura abana no kuzabafasha kugerera ku gihe ku mashuri bigaho.
Ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku bana UNICEF, rivuga ko hagati ya Mutarama na Mata honyine abana benshi bo mu Burasirazuba bwa Congo batakaje uburenganzira bwo kwiga kubera intambara.
Nko muri Ituri, amashuri arenga 290 yarasenywe, bituma abana bagera ku 130,000 batabona uko biga.
Ibi byatumye umubare w’abana batiga muri iyo ntara ugera hejuru ya miliyoni 1.3.
Abantu barenga 100,000, bakuwe mu byabo kimwe cya kabiri cyabo kikaba ari abana bivuze ko na bo batakaje uburenganzira bwo kwiga.
Mu burasirazuba bwa Congo hose, harimo Intara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika, umubare w’abana batiga wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.8 kubera intambara .
AFC/M23 igenzura ibice bifite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34.
Iri huriro rikomeje kugaragaza ibikorwa bigarura ubuzima muri ibyo bice.
Ritangaje itangira ry’umwaka w’amashuri nyuma y’aho mu minsi ishize rishyizeho ubuyobozi mu rwego rwa gisivili na Polisi.
Ryatangaje kandi ko mu munsi ya vuba riteganya gushyiraho n’urwego rw’ubutabera.
Mu rwego rwo kuzahura urwego rw’imari rwahungabanyijwe n’icyemezo cya Leta kandi AFC/M23 iherutse gufungura ikigega cy’imari cyayo, CADECO, gifite inshingano nk’iza banki, zirimo kubitsa, kubikuza no kugurizanya.

