Ubuhamya: Abana bavuka ku bagore bakora uburaya barataka ihohoterwa no kudahabwa ubutabera

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubutabera Uncategorized

Abana bavuka ku bagore bakora umwuga w’uburaya barataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo baba bagiye gusambanya ababyeyi babo, bikarangira nabo babasambanyije, nyamara bataka ntibatabarwe kuko yaba ababyeyi babo, abaturanyi n’ubuyobozi mu nzego zibegereye nta wumva intimba yabo.

Abenshi muri abo bana barasambanywa bagaterwa inda, ntibahabwe ubutabera kuko bihuzwa n’ingeso mbi z’ababyeyi babo, abandi bagashorwa mu buraya no gukoresha ibiyobyabwenge batarageza ku myaka y’ubukure.

Hari n’abisanga mu buzima bwo mu muhanda.

Igiteye inkeke ni uko intandaro ya byose ari imyitwarire y’ababyeyi babo ituma kubahohotera bihabwa intebe.

Abo bana bibaviramo ingaruka nyinshi zirimo kurwara SIDA no kuba ibicibwa mu bandi ubuzima bwabo bugasa n’uburangiriye aho.

Uko basambanywa n’abinjijwe n’ababyeyi babo

Umwana w’umukobwa (tudatangaje amazina kuko ataragira imyaka y’ubukure) avuga ko yahohotewe afite imyaka 8, n’uwari waje kuryamana na nyina umubyara.

Ntawe yabibwiye kuko atagiraga umwumva haba mu baturanyi cyanywa nyina umubyara akenshi byanamuviragamo no gukubitwa.

N’ikiniga cyinshi, ati: “Mama yakoraga mu kabari ariko rimwe na rimwe akajya atahana abagabo bakararana, akambwira ko ari abatonto; ubundi akanyohereza kurara muri saro kuko twagiraga inzu y’icyumba kimwe. Ba bagabo basohoka bagiye kwihagarika aho gusubira kwa mama bakaza aho ndyamye bakansaba ko turyamana, nkabyanga, bakambwira ko batari bwishyure mama.”

Hari ubwo uyu mwana yacuruzwaga na nyina, yashaka kubyanga agakubitwa cyangwa akarazwa hanze. Bwaracyaga yabibwira abaturanyi n’abayobozi ntibamwumve.

Ati: “Naratakaga mama akankubita, ubugira kabiri akandaza hanze mu mbeho. Nabibayemo igihe ntafite aho kujya, hashize igihe mama yaje kuzana abagabo babiri, abwira umwe ko agomba kumuha menshi kuko amuhaye umwana ukiri muto. Ubwo uwo mugabo yamfashe ku ngufu ndataka ariko sinabona untabara, bukeye njya mu baturanyi ndabibabwira kandi harimo n’abayobozi bambwira ko batarusha mama imbabazi; nisanga ndi mu kato. Bamwe mu bo duturanye bakajya bampa akato.”

Uyu mwana yaje kugira amahirwe abona umugiraneza umujyana amufasha kwiga no gukira ihungabana nubwo yasanze yaranduye Virusi Itera Sida nkuko yabibwiye umunyamakuru. 

“Aho nkura amafaranga ntuhareba”-Ababyeyi babashora mu burya bakiri bato

Umwana   ukora uburaya mu Migina no mu Gisimenti, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, na we yatangiye gusambanywa afite imyaka 8 bitewe na nyina ubu afite imyaka 15.

Agira ati: “Najyaga naka mama ibikoresho by’ishuri, akansubiza ngo ‘aho nkura amafaranga ntuhareba! Ntukantere isesemi!’ Nuko navuye mu ishuri. Rero twebwe nta myaka tugira yo kubyariraho, kuko nk’ubu namaze kubyara. Sinigeze ngira umfasha kubona ubutabera, kuko uwo negeraga wese yanyerekaga ko nta gaciro mfite!”

Uyu mwana akomeza avuga ko iyo hagiraga umugabo uza kureba nyina akamubura, yahitaga amusambanya. Ngo iyo yabibwiraga umubyeyi we yaramukubitaga, akamutuka, kandi akamuhoza ku nkeke amubwira ati “mbese kuki wowe utagira uruhare mu kwinjiriza urugo?”. Ni uko uwo mukobwa yisanze mu buraya anabyariramo akiri muto.

Ikibababaza kurushaho nuko ntawe ubaha ubutabera muri ibyo byose bacamo kandi kutagira amakuru bigatuma batamenya bo ubwabo inzira bahererwamo ubutabera. 

Umwe muri abo bana ati “Twifuza ko natwe twajya twitabwaho tugahabwa ubutabera, kuko akenshi usanga hari na zimwe mu nzego z’ibanze zituma tutabubona.  Urugero, narahohoterwe ngize ngo nsanze umuyobozi w’umudugudu, anyumvisha ko ndi umwana w’indaya aho kunkemurira ikibazo. Naje gutwita mama aranyirukana, nkajya mba ku muhanda, bukeye haza umuntu anyibira umwana; nsubiye mu buyobozi bansubiza ko nakabaye nshima Imana ko bamutwaye n’ubundi ntari mfite uho murerera, nabateraga ikibazo.”

Umwe mu babyeyi bakora uburaya yemeza ko hari abagabo bacyura babageza mu rugo bakanabasambanyiriza abana bajya kurega mu nzego z’ibanze ntibumvwe bagacika intege bikarangira gutyo. 

Ati “Rimwe nazanye umugabo twembi twasinze, tumaze kuryamana ansaba kujya hanze, agarutse ahita asambanya umwana wari muri saro.  Natanze ikirego ku nzego z’ibanze barambwira ngo ‘ubundi se iyo ujya gusambana umwana akurora uba ubona umwana wawe we atagomba kubikora.’ Byarangiye umwana wanjye nta butabera abonye, ava mu ishuri aza no kubyara, na we yahindutse indaya.”

Umubyeyi witwa Mukanama Jeannette avuga kuri ibi n’impamvu batabona ubutabera avuga ko abantu baba babona abo bana nk’abakurikiza imico ya ba nyina ntibite ku byo kuba babafasha kubona ubutabera. 

Mukamana Josephine w’imyaka 45 na Ndayambaje Vincent w’imyaka 55 batuye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bemeza ko baturanye na bamwe mu bakora uburaya.

Bavuga ko abana bakomoka kuri abo bagore usanga igihe cyose bahohoterwa, kuko banahabwa akato bacibwa intege na zimwe mu nzego z’ibanze. Ibi bigatuma na bo ubwabo batishakira uburenganzira.

Aba babyeyi bavuga ko imyumvire y’abantu ihindutse bakabona ko n’uwo mwana afite agaciro ndetse akwiye kugira uburenganzira, ihohoterwa bakorerwa ryacika, na bo bakagira icyo bigezaho aho kwisanga mu ngeso mbi ababyeyi bishoyemo.

Ntibavuga ibyababayeho

Inzobere mu by’amategeko, Sengoga Christophe, yemeza ko aba bana izo ngeso mbi bazimenyerezwa n’ababyeyi babo buhoro buhoro, ku buryo badashobora kuvuga ibyababayeho.

Agira ati: “Iyo igihe kigeze n’ikirego kikaba cyatangwa, kubona ibimenyetso biragorana. Ugasanga habayeho kumvikana n’uwamuhohoteye akagira icyo yemera azafasha umwana, ubundi iby’ubutabera bigashyirwa mu gatebo. Hari igihe usanga n’uwahohoteye umwana atazwi.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste avuga ko bakora ubukangurambaga n’ubuvugizi kugira ngo abana bari mu bibazo nk’ibi bafashwe kubivamo kandi ababigizemo uruhare babihanirwe 

Agira ati “Ikibazo cy’abana bashorwa mu busambanyi turakizi, ariko nta mwana n’umwe ukwiye kuvutswa uburenganzira bitewe n’uko yavutse. Politiki y’u Rwanda ivuga ko abana bose bareshya, uburyo umwana yaba yavutsemo bwose n’uwaba yamubyaye uwo ari we wese. Rero kuba hari abana bavangurwa cyangwa bahohoterwa bitewe n’uko bavutse kuri banyina bakora uburaya, uwo byagaragara ko yahohoteye uwo mwana yitwaje icyo kintu akwiye kubihanirwa, kuko ntibakwiye kuzira akazi ba nyina bakora kandi hari amategeko abihana rwose,  kuburyo uwabibona wese yatanga amakuru abo bantu bagakurikiranwa.”

Murwanashyaka akomeza avuga ko gucuruza umwana n’andi mahohoterwa bigomba kuba ikizira.

Ati “Nta mwana ukwiye gukoreshwa mu icurunzwa ry’ubusambanyi n’umugura akwiye kubibazwa nk’undi wese wasambanyije umwana.”

Icyo inzego za Leta zibivugaho

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, avuga ko ikibazo ari ukumenya amakuru y’abo bana ariko iyo hagize umenyekana afashwa uko bikwiye.

Agira ati “Iyo tugize umwana tumenya ko byamubayeho cyangwa ari gutotezwa, turamufasha agahabwa ubutabera nk’abandi bangavu muri rusange. Iyo dusanze umubyeyi abimujyanamo kuko yabuze icyo kurya turakimuha.  Nk’ubu hari abo twabihaye muri Nyagatovu abana babo tubashakira uburyo bwo kwiga.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu indaya zizwi Akarere gafite ari 104 zifashwa. Ukaba ari umubare muto cyane ugereranije n’abakora uburaya muri rusange muri ako Karere kandi biyongera.

Umukozi ushinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Mukamana Monique avuga ko kuba bavuka ku bagore bicuruza badakwiye kubihorwa ngo babirenganiremo.

Ati: “Abana bavuka ku bagore bicuruza ni abana bafite uburenganzira nk’ubw’abandi. Rero bumwe mu burenganzira bariya bana bashobora kubura harimo kwandikwa ku babyeyi babo b’abagabo bababyara. Ariko nta hantu bahejwe, uburenganzira bw’umwana ni ugukomeza kububakangurira.”

Itegeko No 026/2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi ryaje ryorohereza aba bana kuko riteganya ko kuva ku myaka 15 umwana yahabwa serivisi z’ubuvuzi atagombye guhererekezwa n’umubyeyi. Ibi bizatuma abangavu n’ingimbi bashobora guhabwa ubufasha kwa muganga igihe cyose bajyayo bujuje imyaka 15.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza, yemera ko iki kibazo kitagabanyuka nk’uko byifuzwa.

Atangaza ko kuva mu 2020-2021, imibare yazamutse iva ku 20,832 ijya ku 24,628. Umwaka wakurikiyeho wa 2022, imibare yaragabanutse kuko hagaragaye abagera ku 25,701.

Agira ati “Abana basaga ibihumbi 19 badafite imyaka y’ubukure, badafite imibiri yiteguye gusama no kubyara, badafite ubumenyi, badafite ubushobozi mu buryo bw’amafaranga bwo kurera ba bana n’abo babyaye; ikibazo rero urumva kiracyari kinini.”

Umuvugizi wa RIB, Dr.Murangira B Thierry, agaragaza ko mu 2020/2021 ibirego byakiriwe byari 4733, mu 2021/2022 biba 6,077, naho mu 2022/2024 biba 8,330.

Iyo urebye ubwiyongere, hiyongereyeho ibirego 3,897 bihwanye na 65%. Muri abo ngabo 5,199 ni abana basambanyijwe bagaterwa inda, abasambanyijwe ntibaterwa inda ni 12,447.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje iyo myaka byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Munezero Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *