Abana 80 Mu Marushanwa Ya Golf

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Abana bafite imyaka iri hagati y’ine na 16, bakinnye mu byiciro bine bitandukanye, berekana ubuhanga n’ubwitange binyura abababyaye, abarimu n’abakunzi ba siporo.

Ntibyari amarushanwa gusa ahubwo byari n’ishusho y’ahazaza h’ikipe y’igihugu, aho u Rwanda rugaragaza impano ziteguye guhatana ku rwego rw’Afurika.

Ikiciro cya 18-hole cyari icy’ingenzi muri ayo marushanwa cyasize Mukabwa Murenjekha yegukanye intsinzi ku net 65, agaragaza ubwitonzi n’ubuhanga bwo gucunga neza umukino.

Mushiki we Wambui Murenjekha yamukurikiye ku mwanya wa kabiri afite net 70, mu gihe Hannah Murenzi yabaye uwa gatatu na net 70.Ubushishozi

Ubushobozi n’ukuntu bakinnye byerekanye ko gahunda yo guteza imbere abana bato itanga umusaruro.

Mu cyiciro cya 9-hole intermediate, umwana w’imyaka itandatu Joey Zane Wimfura Mutaboba yari yitaweho cyane nyuma yo kwegukana intsinzi ku manota 49.Yao

Yao Yao na Cyibil Wambui na bo berekanye impano zikomeye batsinda ku 51 na 52.

Abana bato bo mu byiciro bya ‘6-hole beginners’ na ‘3-hole contest’ na bo berekanye imbaraga n’ubushobozi bwo guhatana.

Rodney Rwivanga yatsinze mu 6-hole beginners ku manota 35, mu gihe Sine Saro na Travis Yuhi Emile basangiye intsinzi mu 3-hole bose bafite 17.

Ubu bushobozi bwagaragaye mu bakiri bato bwerekana ko iri rushanwa ari umuyoboro mushya w’abakinnyi bazubaka izina rya Golf mu Rwanda .

Ambasaderi Bill Kayonga uyobora Rwanda Goof Union yabwiye Kigali Today ati: “Si amarushanwa ahubwo ni uburyo bwo kubaka inzira igaragara y’iterambere.

Avuga ko babonye uburyo bushya bwo gutoza abana bato bakazamuka neza bakagera ku rwego rw’igihugu kandi bikaba uburyo bwo kubaka abakinnyi b’ejo hazaza.

Umuterankunga mukuru w’iri rushanwa , NCBA Bank Rwanda, yemeza ko iri rushanwa rifite isura nini.

Maurice Toroitich uyobora NCBA Bank Rwanda: “Turishimira kuba turi gutanga ishusho y’urubyiruko ruzubaka Golf y’Afurika”.

Kigali Golf Resort & Villas, ari na yo yakiriye iri rushanwa, yemeza ko ari ikimenyetso cy’akazi gakomeye gakorwa buri munsi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *