Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aherutse gutangiza ibikorwa byo gukingira abana imbasa biganjemo abatuye Beni umwe mu mijyi minini y’iyi Ntara.
Abana bafite hagati y’imyaka zeru n’amezi 59 nibo bahabwa urwo rukingo.
Prisca Kamala Luanda usanzwe ari Umujyanama mu by’ubuzima n’uburezi muri iriya Ntara avuga ko abana bahabwa ruriya rukingo babanje kubarurwa mu bice bitandukanye bya Beni.
Avuga ko kubera umutekano muke uvugwa muri kariya gace, kubarura bariya bana byabanje kugorana, gusa ngo byarakozwe mu bushobozi bwabonetse.
Impamvu yatumye bigorana ahanini yari iy’uko abaturage bahunze intambara imaze iminsi muri biriya bice bityo kumenya abafite abana bari muri kiriya kigero biba ingutu.
Radio Okapi yanditse ko muri iriya Ntara gukingira abana bizakorwa mu buryo bubiri: Ubwa mbere ni ubukangurambaga ku babyeyi ngo bazitabire kiriya gikorwa no kubabarura hanyuma hakazakurikiraho gukingira abana nyirizina, biteganyijwe hagati y’itariki 28 n’itariki 30, Kanama, 2025.
Muri iyo minsi, abana bose bari mu kigero cyavuzwe haruguru bazahabwa ibitonyanga bibiri by’urukingo rw’imbasa, indwara isigaye ahantu hake ku isi cyane cyane muri Afurika.
Imbasa ni indwara ifata abana bato cyangwa abigiye hejuru gato ikabamugaza burundu cyangwa ikabica iyo igejeje ku rwego rukomeye.
