Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemereye amashuri yisumbuye kongera ibihumbi birindwi (Frw 7,000) ku mafaranga y’ishuri (Minerval) yagenwe ariko bigakorwa bimaze kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi. Arenze kuri ayo azajya abanza kwemezwa n’Inama rusange y’ababyeyi, Akarere ishuri riherereyemo, bihabwe umugisha na Minisiteri.
Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri 2025-2026 utangire, MINEDUC yasohoye itangazo ryibutsa amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.
MINEDUC yibukije ko amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri atarenga 85,000 Frw, ayigisha abanyeshuri bataha akaba 19,500 Frw naho ay’incuke n’abanza akaba 975 Frw.
Muri iryo tangazo yemereye ibigo by’amashuri kongera amafaranga y’ishuri ariko ayiyongeraho ntarenge 7,000 Frw. Gusa nabyo bigakorwa bimaze kwemezwa n’Inama rusange y’ababyeyi barerera kuri iryo shuri.
Rigira riti “Amashuri yisumbuye ashobora kongera ku mafaranga yavuzwe haruguru, 7,000 Frw ariko bibanje kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera kuri iryo shuri.”
Ku rundi ruhande ariko MINEDUC yatangaje ko ishuri ryemerewe gukora ibihabanye burundu n’ibyavuzwe ariko bigakorwa biyinyujijweho kugira ngo ibigenzure ibihe umugisha.
Itangazo rikomeza rigira riti “Kugira ngo ishuri rikore ibinyuranye n’aya mabwiriza bigomba kubanza kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera kuri iryo shuri, Akarere riherereyemo na Minisiteri y’Uburezi.”
Amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya leta n’afashwa na leta ku bw’amasezerano, yatangajwe bwa mbere mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 14 Nzeri 2022 atangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.
Yaje nyuma y’ijwi rirenga ry’ababyeyi bagaragaza ukutumva ibintu kimwe n’ibigo by’amashuri barereraho byazamuraga amafaranga y’ishuri uko byishakiye.
Menshi yitwaga ay’inyubako ariko ntizubakwe kandi bikitirirwa ko byemejwe n’inama y’ababyeyi ntayabaye cyangwa yarakozwe n’abantu bake.


kwemererwa kuyongeraho ni byiza kuko bizakemura ibibazo by’imyenda ijyanye na School feeding yahoraga mu bigo kandi yakwishyurwa mu biryo bworoheje.
[email protected]
ni byiza gusa habeho na gahunda yo kwigisha ababyeyi ko ishuri( leta) itariyo yokwikorera imitwaro yose y’abana twabyaye ababyeyi ntacyo bitubwira.
Ababyeyi bamwe bisyizemo ko leta izajya ibagaburira ikabavura,ikabubakira,ikabaha amafaranga hanyuma ntibagire icyo babazwa ku myigire y’abana