Rutsiro: Abana bagwingiye bagabanyutseho 14% mu myaka itanu ishize

Amakuru Ubuzima

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko binyuze muri gahunda zitandukanye zo kwita ku mikurire y’umwana, babashije kugabanya abana bari munsi y’imyaka ibiri bagwingiye ku kigero cya 14% mu myaka itanu ishize.

Izo gahunda zirimo kondora abana binyuze mu iziko ry’umudugudu hagamijwe kwita no gukurikirana umwana ufite imirire mibi no kwita ku ngo mbonezamikurire.

Raporo yakozwe muri Mutarama 2025 mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yagaragaje ko Akarere ka Rutsiro ari ko kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

Hagaragaye ko aka karere kari gafite abana 11.979, muri bo abangana na 3.652 (30,5%) bagwingiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bugaragaza ko n’ubwo mu myaka itanu ishize hakozwe ibikomeye, ariko ikibazo kigihari, bugahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurandura igwingira no guca ikibazo cy’imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko mu guhangana n’igwingira n’imirire mibi mu bana, bashyizeho uburyo butandukanye.

Ati “Turishimira ko igwingira ryagabanyutseho 14%, ariko na none duhangayikishijwe na 30% isigaye. Ni yo mpamvu twafashe ingamba zirimo kubanza kumenya impamvu ituma abana bagwingira, tugafata ibipimo by’abana bose bari munsi y’imyaka ibiri, ubundi abo dusanze bari mu mirire mibi tukabondora biciye mu iziko ry’umudugudu ndetse tukigisha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye twifashishije ibiboneka iwacu.”

Yavuze ko bazakomeza gukurikirana uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa kugira ngo iki kibazo kirandurwe burundu.

Ku wa 20 Kanama 2025, ubwo mu Karere ka Rutsiro hatangizwaga icyumweru cyahariwe konsa neza cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Konsa neza, ahazaza heza.” Ababyeyi bibukijwe akamaro ko konsa umwana uko bikwiye.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Jean Yves Ntimugura, yagaragaje ko konsa neza bituma umwana akura atagwingiye, agakura neza mu gihagararo no mu mitekerereze.

Ati “Impinduka dukeneye mwebwe ubwanyu mutabigizemo uruhare ntabwo byakunda. muhaguruke dufatanye turwanye imirire mibi n’igwingira binyuze mu konsa neza, kuko abana bazakura neza mu gihagararo, imitekerereze n’imbamutima.”

Yagaragaje kandi impungenge zigihari z’ababyeyi batonsa neza, aho bamwe batangira guha abana imfashabere hakiri kare, mbere y’amezi atandatu n’abatinda kuyibaha, abibutsa ko na byo bigira ingaruka ku mikurire y’umwana.

Yanibukije abagabo ko umwana atari uw’umugore gusa, na bo abasaba kugira uruhare bafasha ababyeyi mu gihe bonsa bakabasha kubona ifunguro ryujuje ibisabwa mu rugo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.

Inkuru dukesha IGIHE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *