Kwigisha Abana Umuco Nyarwanda Ntibigira Uko Bisa!

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Mu rwego rwo kubafasha gukoresha neza ibiruhuko, abana bafite hagati y’imyaka itandatu na 13 bamaze igihe bigishwa ibyaranze amateka yab Sekuruza no kwiga ibigize umuco w’Abanyarwanda.

Basuye ingoro ndangamurage zitandukanye, babwirwa ibiranga indangagaciro z’Abanyarwanda birimo imbyino, imikino n’imirimo gakondo n’ibindi.

Abahanga mu mateka y’u Rwanda nibo bahugura abo bana bakaba baratoranyijwe n’ubuyobozi bw’Inteko y’igihugu y’umuco mu bikorwa byatangiyee muri Nyakanga, 2025.

Abana bitabiriye ibyo bikorwa basuye ingoro ndangamurage yo Kwigira, Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari (zombi ziherereye mu Karere ka Nyanza), iy’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kwa Habyarimana.

Karangwa Jerôme, uyobora Ingoro y’Amateka n’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye avuga ko ibyo abo bana biga bigamije kubafasha kwirinda ingeso zikunze kugaragara mu biruhuko kuko baba bafite umwanya bashobora gupfusha ubusa.

Ati: “Niba bari mu biruhuko turabarinda kurangarira muri za filimi n’ibindi bibarangaza byo mu muhanda. Tubigisha ibibagirira akamaro mu gihe kirambye kugira ngo ejo hazaza bazabe ari bo barinzi b’umuco.”

Bigishwa imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende, gukirana, n’ibindi bibafasha kumenya uko Abanyarwanda bo hambere babagaho.

Bigishwa imyuga nko kuboha urunigi, gukoresha intoki babumba ku buryo bamenya kubumba ibikoresho bitandukanye bakamenya n’ibindi bavumbura mu buzima bwabo.

Ni gahunda abana bishimiye kuko babashije gusura izo ngoro z’umurage bari bafite amatsiko kandi bahigiye na byinshi byakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere.

Abo bana bato bigishwa no kunoza imivugire y’Ikinyarwanda, harimo kubatoza gusakuza kuvuga imivugo n’ibindi.

Aho ku Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, Polisi yaboneyeho kuhigishiriza abana ibyiza byo kwitwararika igihe bambuka umuhanda, uko inkongi zirindwa n’ibyo bakora igihe babonye zadutse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Abana (NCDA) nacyo kibaha inyigisho zo kumenya imirire myiza ibarinda igwingira no kubatoza kugira isuku.

Ni gahunda yitabirwa n’abana baturiye ingoro z’umurange, bikaba biteganyijwe ko izakomeza gutangwa mu mashuri mu gihe abana baza batangiye kwiga.

Yatangiye mu mwaka 2023 yitabirwa n’abana 112, mu mwaka wa 2024 yitabirwa n’abana 213, mu gihe uyu mwaka yitabiriwe n’abasaga 500.

Biteganyijwe ko uyu mwaka iyo gahunda izasozwa n’Umuganura w’Abana uteganyijwe tariki ya 29, Kanama, 2025, aho abana bazereka ababyeyi babo ibyo bazaba bamaze igihe biga.

IFOTO: Imvaho Nshya.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *