Abantu b’ingeri zinyuranye bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X biniguye mu gutanga ibitekerezo ku itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA cyashyize ahagaragara gisobanura impamvu gifatira ku manota make ku bakobwa mu gutoranya abazajya kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.
Ni nyuma y’ubutumwa nabwo butavuzweho rumwe, NESA yari yatangaje ku wa 20 Kanama 2025 igaragaza itandukaniro ry’amanota hagati y’abakobwa n’abahungu bazajya kwiga muri ibyo bigo.
Yari yatangaje ko mu batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza, abahungu bajya mu bigo bibacumbikira bagomba kuba bafite nibura 85.4% naho abakobwa bakagira 81.8%. Ni mu gihe abasoje Icyiciro rusange; abahungu basabwa nibura 61.0% abakobwa bagasabwa 58.3%.
Ni ubutumwa bwakurikiwe no guterana amagambo hagati y’abakoresha X na NESA. Hari abagaragaza ko ari ukuvangura cyangwa gusumbanisha abana naho NESA ikagaragaza ko babifata uko bitari.
Igaragaza ko igituma bafatira ku manota makeya ku bakobwa ari uko ibigo bibakira bitavanze ari byinshi kurusha ibyakira abahungu gusa.
Impamvu ituma abakobwa bahabwa kwiga ku inota ritoya
Nyuma y’ibyo bitekerezo birimo n’ibigaragaza uburakari, NESA yasohoye ubundi butumwa busobanura ‘impamvu ituma abakobwa bahabwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri ku inota ritoya kurusha abahungu’.
Yasobanuye ko ikigena inota fatizo mu mashuri acumbikira abanyeshuri ari imyanya iri muri ayo mashuri.
Ubutumwa bugira buti “Iyo myanya iba itandukanye ku bahungu n’abakobwa kuko hari ibikorwa remezo biba byihariye abahungu badasangira n’abakobwa. Aha twavuga nk’uburyamo, ubwogero n’ubwiherero.”
“Kuri ibi hiyongeraho ko hari amashuri acumbikira abana b’abakobwa gusa, bikongera umubare w’abakobwa bashobora kwakirwa mu mashuri acumbikira abanyeshuri.”
Ubu butumwa nabwo bwabaye nko gukoza agati mu ntozi, abakoresha X babusukiranyaho ibitekerezo.
Mu bisubizo NESA yagiye itanga birimo igisobanura ibijyanye n’uburyo ‘gushyira abanyeshuri mu myanya bikorwa’ hari abo byanyuze barimo uwitwa Niyonshima Jacques.
Yagize ati “Birasobanutse cyane kandi ni byiza cyane kuba abakobwa bahabwa amahirwe cyane kuko kera abahungu nibo babaga hejuru.”
Ku rundi ruhande ariko hari abakomeje kugaragaza ko habaho kugabanya umubare w’abakobwa mu bigo byakira bivanze kugira ngo abahungu nabo babyakirwemo cyangwa hakabaho ubukangurambaga bwongera ibigo by’abahungu.
