Gupfa Isambu Byateye Umubyeyi Gukubita Umwana We Isuka

Amakuru Ubutabera

Kuwa Kabiri tariki 19, Kanama, 2025, mu gitondo kare nibwo amakuru y’uko umugore w’imyaka 40 y’amavuko yatemye umukobwa we w’imyaka 16 umukomeretse mu nda nyuma yo gutonganira mu murima bapfa iyo sambu.

Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu muri Rusizi.

UMUSEKE wanditse ko uwo mugore yakubise umwana we isuka mu nda kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire muri uyu Murenge yarabyemeje.

Yabisobanuriye itangazamakuru atya: “Amakuru niyo, yamutemye. Twabimenye saa mbiri za mu gitondo, bari barimo guhinga mu murima, baza gupfa isambu”.

Ikindi ni uko uwo mugore nawe yakomeretse umunwa, bigakekwaho yirumye.

Nyampinga Ellen uyobora uyu Murenge asaba abaturage kubwira inzego zibayobora aho bumvise hari amakimbirane ashobora kuvamo gukubita no gukomeretsa kuko kubivuga bishobora gufasha mu gukumira ko biba bityo n’impfu cyangwa ubumuga bigakumirwa.

Ati: “Abaturage bajye babanza kuganira ku bintu batari kubyumvikanaho, hanyuma bagane ubuyobozi bubafashe gukemura ibibazo bagiranye.”

Umukobwa wakomeretse yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Nkungu ngo avurwe.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo ari muri biteza amakimbirane mu miryango akenshi bikavamo urugomo rurimo gukubita no gukometsa.

Indi mpamvu ikunze kuvugwa ni ugusesagura umutungo binyuze mu businzi no gucana inyuma.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *