Nyaruguru: Yabaye Iya Nyuma Mu Gutsindisha Abana Mu Mashuri Abanza

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko Kirehe, Kicukiro na Ngoma ari two twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane mu bizamini by’ amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Abakobwa nibo batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Nyaruguru yabaye iya nyuma mu gutsindisha abanyushuri benshi.

Abanyeshuri 220, 927 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta birangiza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, ariko abakoze ibizamini birangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri ari 149 206.

Abakandida 219.926 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri bo 46.8% ni abahungu naho 53.2% ni abakobwa.

Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu gutsindisha neza mu bana biga amashuri abanza gakurikirwa na Kicukiro kaje ku mwanya wa kabiri na Ngoma ku mwanya wa gatatu.

Mu banyeshuri barangije amashuri abanza, 15.695 bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe 150.639 bashyizwe mu mashuri ya hafi y’iwabo.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hari amashuri 1.890 yari afite abakandida biyandikishije gukora ibizamini bari 149.209, mu gihe abakoze ari 148.702.

Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira naho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko muri rusange igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi”.

Ati: ”Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi rukwiriye.”

Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *